skol
fortebet

Perezida Kagame yahuye na perezida wa CAF na Samuel Eto’o baganira ku nshingano bifuza guha u Rwanda

Yanditswe: Monday 17, Feb 2020

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru taliki ya 16 Gashyantare 2020,Nyakubahwa perezida wa Repubulika,Paul Kagame,yakiriye perezida wa CAF,Ahmad Ahmad, Visi Perezida wa CAF, Constant Omari n’umunyabigwi wa Africa mu mupira w’amaguru, Samuel Eto’o, bagirana ibiganiro ku guha u Rwanda kwakira umukino wa nyuma wa CAF Champions League.

Sponsored Ad

Mu biganiro perezida wa Repubulika yagiranye n’aba bagabo bafite ijambo rikomeye mu mupira w’Afurika,bibanze cyane ku kuba baha u Rwanda inshingano zo kwakira umukino wa nyuma w’igikombe cya CAF Champions League cyane ko CAF yemeje ko hagiye kujya haba umukino umwe wa nyuma.

Aba bagabo bombi bari mu Rwanda gushakira igisubizo umukino wa nyuma w’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika, CAF Champions League aho bifuza ko wazabera mu Rwanda mu mwaka w’imikino utaha.

CAF ya Ahmad,yagerageje gushakira ibisubizo bimwe mu bibazo by’ingutu umupira w’amaguru wa Afurika wari umaranye imyaka gusa haracyari byinshi bitarakorwa birimo na gahunda ntakuka y’amarushanwa nyafurika.

Perezida kagame yahuriye n’aba bayobozi mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare i Gabiro,hari kubera Umwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru b’igihugu bagera kuri kuva kuri uyu wa 16 Gashyantare 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa