Kigali

Perezida Museveni yakiriye ikipe ya Uganda yariri mu irushanwa ry’Igikombe cy’Afurika ayigenera akayabo k’amadorali nk’ishimwe

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 9 July 2019 Yasuwe: 3333

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yageneye ikipe y’igihugu ya Uganda ”The Cranes” miliyoni y’amadorali ya Amerika (1,000,000$); nk’ishimwe ryo kuba yaragerageje kwitwara neza mu mikino y’igikombe cya Afurika iri kubera mu Misiri.Ku gicamunsi cy’ejo ku wa mbere ni bwo Museveni yabonanye na Uganda Cranes, nyuma yo kugaruka mu gihugu bavuye i Cairo mu Misiri.

Imisambi ya Uganda yagarukiye muri 1/8 cy’irangiza, nyuma yo gusezererwa na Senegal ibatsinze igitego 1-0. Ni ubwa mbere iyi kipe yari ishoboye kurenga imikino y’amatsinda y’igikombe cya Afurika kuva mu wa 1978.

Perezida Museveni yagaragaje ko yatewe akanyamuneza n’uko abakinnyi b’igihugu cye bitwaye, anavuga ko yizeye ko bazitwara neza mu mikino y’ubutaha.

Ati” Nejejwe cyane n’uko Uganda Cranes yageze muri 1/8 cy’irangiza. Nzi ko tuzitwara neza ubutaha. Njye na Guverinoma turategura miliyoni y’amadorali igomba kugabanwa abakinnyi ndetse n’abayobozi. N’ubwo tutatsinze imikino yose, twagaragaje imbaraga tunagera ku musaruro ufatika. Sinzi uko Senegal yabonye kiriya gitego. Ndabona ko abasore bacu ari abasore bakomeye. Icyo bakeneye cyonyine ni Stamina. Nongeye gushimira ikipe.”

Museveni kandi yasobanuye ko abakinnyi ari bo bagomba guhabwa igice kinini cy’ariya mafaranga kurusha abayobozi.

Ati “Birumvikana ko abayobozi batagomba gufata menshi nk’abakinnyi.”

Aya mafaranga yiyongera ku bihumbi bitandatu by’amadorali (6,000$) Uganda igomba guhabwa, nk’agahimbazamusyi ko kuba yarashoboye gusohoka mu matsinda.

Perezida Museveni yaniseguye ku bakinnyi ba Uganda, ababwira ko kuba Guverinoma itabaha ubufasha bunini biterwa n’uko hari ibindi iba iri kwitaho.

Ati” Guverinoma ntabwo yafashije ikipe y’igihugu ku buryo bushimishije, gusa twagerageje gutanga bike. Impamvu ni uko hari ibindi bibazo bikomeye tuba duhangana na byo; nk’umutekano, uburezi, ubuzima, imihanda, amazi meza, amashanyarazi n’ikoranabuhanga”.

“Ubufasha buto dutanga buri gutanga umusaruro mwiza cyane, ngaho ni mwibaze abasore n’inkumi bacu bafashijwe kurushaho ibyo bakora”.

Ku bwa Museveni, umupira w’amaguru ngo utuma abantu bishima. Yatanze urugero rw’uko abasinzi bashimishwa na wo, abajura na bo bakareka kujya kwiba mu gihe cy’imonota 90 yawo.

Perezida Museveni kandi yasabye abafite siporo mu nshingano zabo kujya batangira gutegura ibikorwa biyiteza imbere hakiri kare, mu rwego rwo kwirinda umusaruro mubi.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC yishimiye cyane imyitwarire ya ruatahizamu...

Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC, Mohammed Adil Erradi yishimiye cyane...
18 February 2020 Yasuwe: 2687 0

Kevin de Bruyne azahomba akayabo Manchester City nitsindwa igahagarikwa...

Umukinnyi Kevin De Bruyne ufite ubuhanga budasanzwe mu kibuga hagati...
18 February 2020 Yasuwe: 1732 0

U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Uganda muri CHAN 2020

Tombola y’uko amakipe azahura mu mikino ya nyuma ya CHAN 2020 izabera muri...
17 February 2020 Yasuwe: 1888 0

Stephen Curry ukundwa na benshi muri NBA n’umugore we baciye ibintu kubera...

Umukinnyi ukomeye mu ikipe ya Golden State Warriors, Stephen Curry w’imyaka...
17 February 2020 Yasuwe: 4016 0

Rayon Sports na APR FC zatomboranye n’ibigugu mu mikino y’igikombe cy’Amahoro...

Amakipe y’ibigugu hano mu Rwanda Ariyo APR FC na Rayon Sports zamaze kumenya...
17 February 2020 Yasuwe: 4382 0

Amavubi yamenye inkangara aherereyemo muri Tombola y’amatsinda ya CHAN...

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 17 Gashyantare 2020, nibwo mu mujyi wa Yaounde...
17 February 2020 Yasuwe: 1784 0