Kigali

Perezida Sadate yageneye ubutumwa Rugwiro Herve ufungiwe I Rubavu

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 December 2019 Yasuwe: 4109

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports,Munyakazi Sadate,yageneye ubutumwa myugariro Rugwiro Herve waraye afatiwe I Rubavu azira kwambuka umupaka akoresheje impapuro mpimbano.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Ukuboza 2019,nibwo inkuru yabaye kimomo ko Rugwiro Herve yatawe muri yombi azira kwambuka umupaka akerekeza I Goma afite impapuro mpimbano.

Abinyujije kuri Twitter ye,Munyakazi Sadate yagize ati “ Ubuyobozi bwa Rayon Sports twihanganishije Umukinnyi wacu mu bibazo yahuye nabyo tunizera ko vuba agaruka mu muryango mugari w’aba Rayon.Icyasabwa cyose mu rwego rw’ amategeko twagikora ariko ukagaruka mu bawe.”

Amakuru aravuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports buhagarariwe n’umunyamategeko wabwo Me Zitoni,bageze I Rubavu kugira ngo bakurikirane ikibazo cy’uyu myugariro wabo bagenderagaho.

Kuwa Gatandatu taliki ya 21 Ukuboza 2019 nibwo Rayon Sports izakirwa na APR FC mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona.

Amakuru aravuga ko Rugwiro yafashwe agarutse mu Rwanda nyuma yo kwerekeza I Goma kuwa Mbere agiye gushaka umuganga umuvura ivi.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuvugizi w’abafana ba APR FC yahagaritswe kubera ubutumwa buserereza Rayon...

Umuvugizi w’abafana ba APR FC,Emile Kalinda, yahagaritswe kubera amagambo...
26 January 2020 Yasuwe: 8198 0

Maurizio utoza Juventus yahishuye igihe azasezerera ku kazi k’ubutoza

Umutaliyani utoza ikipe ya Juventus Maurizio Sarri w’imyaka 61 yahishuye ko...
26 January 2020 Yasuwe: 1311 0

LeBron James yaciye kuri Kobe Bryant ku rutonde rw’abatsinze amanota menshi...

Icyamamare Lebron James kivuka mu mujyi wa Akron muri Ohio cyaraye...
26 January 2020 Yasuwe: 1027 0

Mourinho yibasiye abayobozi be kubera umukinnyi bashaka kugurisha

Umutoza Jose Mourinho ntari gusiba mu binyamakuru kubera umwuka mubi uri...
26 January 2020 Yasuwe: 3496 0

APR FC yatangiye neza urugendo rwo kwisubiza igikombe cy’Intwari inyagira...

Ikipe ya APR FC yatangiye urugendo rwo kwisubiza igikombe cy’Intwari...
25 January 2020 Yasuwe: 3811 3

APR FC igiye gukina na Mukura VS idafite abakinnyi bayo batatu

Ikipe y’ingabo z’igihugu yasoje imyitozo ya nyuma yabereye ku kibuga...
25 January 2020 Yasuwe: 2434 0