Kigali

Perezida wa FIFA yatanze igitekerezo cyuko CAN yajya iba buri myaka 4

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 February 2020 Yasuwe: 860

Gianni Infantino, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), yatanze igitekerezo cyuko igikombe cy’Afurika mu mupira w’amaguru (CAN) cyajya gikinirwa buri myaka ine aho kuba ibiri.



Yabivugiye i Rabat mu murwa mukuru wa Maroc ku munsi w’ejo ubwo yatangazaga icyerekezo cyo “gushyira umupira w’amaguru w’Afurika ku rwego rwo hejuru ku isi”.

Hari mu nama yibanda ku iterambere ry’amarushanwa y’umupira w’amaguru n’ibikorwa-remezo muri Afurika.

Yabwiye abitabiriye iyo nama ati: “Ntanze igitekerezo cyuko igikombe cy’Afurika cy’ibihugu cyajya kiba buri myaka ine”.

Perezida wa FIFA yongeyeho ati: “CAN ivamo inyungu iri hasi ho inshuro makumyabiri ugereranyije n’iva muri Euros. Gukina CAN buri myaka ibiri, ibyo ni ikintu cyiza ku bijyanye n’ubucuruzi? Ibyo byateje imbere ibikorwa-remezo? Mutekereze ku kuba mwajya mushora iyo mari buri myaka ine”.

CAN itaha izakinirwa muri Cameroun mu mwaka utaha wa 2021, kandi izongera kujya ikinwa mu kwezi kwa mbere no mu kwa kabiri, nkuko byari bimeze mu ntangiriro.

Mu mwaka ushize, CAN yakiniwe mu Misiri yabaye mu kwezi kwa gatandatu n’ukwa karindwi, ibintu byari bibaye ku nshuro ya mbere, ndetse iragurwa ikinwa n’amakipe 24.

Inkuru ya BBC

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

FERWAFA yemereye Gicumbi FC kongera kwakirira imikino ku kibuga...

Ikipe ya Gicumbi FC yakomorewe na FERWAFA ihabwa uburenganzira bwo kongera...
19 February 2020 Yasuwe: 676 0

Nemanja Matic yaciye ibintu kubera umugati wihariye yahaye umwana we ku...

Umukinnyi Nemanja Matic ukina hagati mu ikipe ya Manchester United...
19 February 2020 Yasuwe: 1963 0

Impinduka zitunguranye ku rugendo rw’ikipe y’igihugu AMAVUBI

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yagombaga guhaguruka uyu munsi yerekeza mu gihugu...
19 February 2020 Yasuwe: 2876 0

Atletico Madrid na Dortmund zatangiye neza 1/16 cy’irangiza cya UEFA...

Ikipe ya Atletico Madrid na Borussia Dortmund zaraye zitwaye neza mu mikino...
19 February 2020 Yasuwe: 1461 1

Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC yishimiye cyane imyitwarire ya ruatahizamu...

Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC, Mohammed Adil Erradi yishimiye cyane...
18 February 2020 Yasuwe: 2943 0

Kevin de Bruyne azahomba akayabo Manchester City nitsindwa igahagarikwa...

Umukinnyi Kevin De Bruyne ufite ubuhanga budasanzwe mu kibuga hagati...
18 February 2020 Yasuwe: 1860 0