skol
fortebet

Perezida wa Rayon Sports yavuze ikintu gitangaje bakora Kirehe FC ibabujije igikombe cya shampiyona

Yanditswe: Friday 24, May 2019

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Rayon Sports yatangaje ko batiteguye guteshwa igikombe n’ikipe ya Kirehe FC kuko ngo bahuye n’ingamba nyinshi barazitsinda gusa yavuze ko baramutse batayitsinda batabona inzira ibacyura ahubwo bahita bajya gusura parike muri Tanzania.

Sponsored Ad

Perezida wa Rayon Sports,Paul Muvunyi yatangaje ko abakinnyi ba Rayon Sports bateguwe bihagije ndetse biteguye kujya I Kirehe bakamanukana igikombe ngo bitabaye ntabwo bataha,bahita bajya muri Tanzania gusura parike.

Yagize ati “Turamutse dutsinze Kirehe,turaba dutwaye igikombe.Turamutse tutayitsinze ikitubuza igikombe byaba ari agahomamunwa kuko twahuraga n’ibihangange.Kirehe ntabwo ari APR FC,AS Kigali,Kiyovu cyangwa Mukura ariko amasomo twavanye I Nyamagabe ko byose bishoboka.

Kirehe FC itubujije igikombe urumva umuntu yava kirehe ajya he.Ni uguhita umuntu ajya gusura pariki muri Tanzania.Nta Rayon Sports itagira ibikombe ndetse nta n’uwayiyobora atagira ibikombe.”

Kirehe FC niyo irakira uyu mukino w’umunsi wa 29 urabera I Nyakarambi, kuri uyu wa Gatanu taliki ya 24 Gicurasi 2019,aho kwinjira byagizwe amafaranga 3000 FRW ahasanzwe, ahatwikiriye ni 10,000 Frw n’ibihumbi 5,000 Frw.


Rayon Sports irasabwa gutsinda Kirehe FC kugira ngo itware igikombe cya shampiyona

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa