skol
fortebet

Petr Cech yatangaje inzika afitiye umutoza Jose Mourinho bakoranye igihe kinini

Yanditswe: Sunday 10, May 2020

Sponsored Ad

Uwahoze ari umunyezamu ukomeye wa Chelsea FC na Arsenal,Petr Cech yatangaje ko yababajwe cyane n’umwanzuro w’umutoza Jose Mourinho wo kumwicaza ku ntebe y’abasimbura akamusimbuza Thibaut Courtois wari uvuye muri Atletico Madrid.

Sponsored Ad

Cech wavuye muri Chelsea muri 2016,yavuze ko atigeze yishimira icyemezo umutoza Mourinho yafashe cyo kumukura mu ikipe ibanza mu kibuga akamusimbuza mugenzi we Thibaut Courtois wari ukiri muto.

Yagize ati “Sinigeze mbyishimira na gato.Ndabyibuka uko nakoze cyane mbere y’umwaka w’imikino kugira ngo ngumane umwanya wanjye.Nta kintu na kimwe cyari gutuma ngutakaza.

Mu ikipe y’umupira w’amaguru,hagomba kuboneka umunyezamu umwe ukina buri cyumweru.Ku bw’amahirwe make,icyo gihe ariko byagenze.”

Petr Cech yageze muri Chelsea mu mwaka wa 2004 avuye mu ikipe ya Rennes mu Bufaransa,ayimaramo imyaka isaga 10 ndetse ayifasha gukora amateka adasanzwe.

Cech yari yiteguye gusoreza umupira we muri Chelsea ariko ntibyamukundiye kuko mu mwaka w’imikino wa 2015/16 yatakaje umwanya wo kubanza mu kibuga uhabwa Courtois bituma ahitamo kwerekeza mu ikipe ya Arsenal.

Courtois wari umaze igihe yitwara neza muri Atletico Madrid yageze muri Chelsea ahita ahabwa umwanya uhoraho na Jose Mourinho wifuzaga kumwubakiraho ikipe yo mu gihe kizaza.

Cech yabwiye urubuga rwa Chelsea ko icyemezo cyo kuva muri Chelsea aricyo cyamugoye kurusha ibindi byose yafashe.

Yagize ati “Thibaut yafatwaga nk’ahazaza h’ikipe kubera ubuhanga n’imbaraga yari afite.Ndumva neza icyemezo cyafashwe icyo gihe gusa numva ko bitari bikwiriye ko nkurwa ku mwanya wa 01.Kuva muri Chelsea nicyo cyemezo kigoye cyane nagombaga gufata.”

Cech yavuze ko yagombaga gusoreza umupira muri Arsenal ariko bitamworoheye kwihanganira kwicara ku ntebe y’abasimbura ariyo mpamvu yahisemo kwerekeza mu ikipe ya Arsenal yamazemo imyaka 4 agasezera kuri ruhago.

Yagize ati “Gukinira ikipe nziza nk’iyi igihe kinini,nkanagira uruhare runini mu kuyifasha gukora amateka ntako bisa.Nahoraga ntekereza ko ariho nzasoreza umupira w’amaguru cyangwa nkayivamo mu myaka ya nyuma.

Muri icyo gihe sinumvaga ko nari mu myaka ya nyuma.Siyo shusho nari mfite mu mutwe wanjye.Ariko urugedo rwanjye rwageze ku musozo,njya kugerageza ahandi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa