skol
fortebet

Pogba yise ibihuha amakuru yavugaga ko yasezeye mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa

Yanditswe: Monday 26, Oct 2020

Sponsored Ad

Abicishije ku rubuga rwe rwa Twitter Pogba yamaganye inkuru zivuga ko yasezeye mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa, kubera amagambo Macron yavuze hashingurwaga umwarimu wishwe n’intagorwa z’abayisilamu bamuziza kuba yarerekanye ibishushanyo by’uwo yise intumwa y’Imana Mohamad.

Sponsored Ad

Ibinyamakuru byo mu Bwongereza byari byasamiye hejuru inkuru yaturutse mu binyamakuru byo mu Barabu ko Pogba ukinira Manchester United,yasezeye mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa gusa yabyamaganiye kure, avuga ko iyo nkuru ari igihuha kidakwiriye.

Ati "Mbabajwe cyane nuko ibinyamakuru byakoresheje izina ryanjye mu gukwirakwiza ibihuha mu biri kubera mu Bufaransa bikazanamo n’ikipe y’igihugu.

Nitandukanyije n’iterabwoba ry’ubwoko bwose.....Ngiye kujyana mu nkiko abatangaje izo nkuru z’ibihuha 100%."

Amakuru yavugaga ko uyu kizigenza muri Manchester United yafashe umwanzuro wo gusezera mu ikipe y’Ubufaransa kubera amagambo Macron yatangaje kuwa Gatanu w’icyumweru gishize ko idini ya Islam ari inkomoko y’iterabwoba ryayogoje isi.

Ikindi kintu byavugwaga ko cyababaje Pogba nuko Leta y’Ubufaransa yiyemeje guha icyubahiro umwarimu uherutse kwicwa azira gushushanya nabi Mohammad.

Ibinyamakuru byo muri Asia nibyo byakongeje ibi bihuha gusa ntabwo Paul Pogba n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa byari byagize icyo bitangaza kugeza ubwo uyu mukinnyi yabyamaganaga kuri Twitter

Ubufaransa bwahaye icyubahiro umwarimu witwa Samuel Paty w’imyaka 47, waciwe umutwe n’umuyoboke w’idini ya Islamu ubwo yari avuye kwigisha mu ishuri ry’abana ryitwa Conflans-Sainte-Honorine riri kuri Km 40 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Paris.

Leta y’Ubufaransa yamuhaye umudali w’icyubahiro ukomeye kurusha iyindi itanga na mu rwego rwo kumushimira ko yishwe ari guharanira uburenganzira bwe bwo kwisanzura.

Perezida Macron yavuze ko ubu bwicanyi ari iterabwoba ryiganje mu idini ya Islamu.Ati “Ubumwe no guhuza imbaraga nibyo byadufasha guhangana n’iterabwoba rikomeye ry’abayisilamu.”

Gusezera kwa Pogba mu Bufaransa kwemejwe n’ikinyamakuru cy’Abarabu cyitwa 195sports.com, cyavuze ko yabitewe n’uyu mudali wahawe mwarimu Paty ndetse n’amagambo ya perezida Macron yibasira intagondwa z’abayisilamu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa