skol
fortebet

Police FC yashyize mu mazi abira akazi ka Eric Nshimiyimana

Yanditswe: Saturday 02, Nov 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Police FC yanyagiye AS Kigali iri kuvugwamo impinduka nyinshi mu buyobozi ibitego 3-0 bituma akazi k’umutoza wayo Eric Nshimiyimana kajya mu mazi abira cyane ko mu mikino7 ishize yatsinze rimwe gusa.

Sponsored Ad

Mu gice cya mbere cy’umukino, nibwo Ndayishimiye Antoine Dominique yatsinze AS Kigali ibitego 3 wenyine [Hat-Trick] bihesha Police kurara ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 15.

Ibi bitego 3-0 AS Kigali yatsunzwe na Police FC byarushijeho gushyira mu mazi abira umutoza Eric Nshimiyimana byavugwaga ko ashobora kwirukanwa kubera umusaruro muke.

AS Kigali iri ku mwanya wa 09 n’amanota 7 nyuma y’aho itsinze umukino umwe,inganya 4 hanyuma itsindwa undi umwe.

Nshimiyimana ashobora gutakaza akazi ke kuko AS Kigali yiyubatse mu ntangiriro z’iyi shampiyona igura abakinnyi benshi bari bafite amazina azwi barimo Haruna Niyonzima,Rusheshangoga na Bakame.

Uko imikino yo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ugushyingo yagenze:

Etincelles FC 0-1 Marines FC
Bugesera FC 5-4 AS Muhanga
AS Kigali 0-3 Police FC
Sunrise FC 2-1 Gicumbi FC

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Ugushyingo:

Espoir FC vs Gasogi United (Stade Rusizi, 15h00)
Musanze FC vs Rayon Sports FC (Stade Ubworoherane, 15h00)
APR FC vs Mukura VS (Stade de Kigali, 15h00)
SC Kiyovu vs Heroes FC (Stade Mumena, 15h00)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa