Ikipe ya Police FC yamaze guha abakinnyi 8 amabaruwa abirukana nyuma yo kutishimira umusaruro wabo mu mwaka w’imikino ushize warangiye iyi kipe iri ku mwanya wa kane muri shampiyona.
Benshi mu bakinnyi ikipe ya Police FC yirukanye barimo abari bayimazemo umwaka umwe ariko ntibabasha gutanga umusaruro bari bitezweho.
Rutahizamu Peter Otema nawe ari mu bakinnyi birukanwe ndetse hari amakuru avuga ko ashobora kujya muri Rayon Sports yakiniye mu mwaka w’imikino 2014-2015.
Abakinnyi 8 birukanwe na Police FC ni: Bahame Arafat, Niyondamya Patrick, Ndayisaba Hamidou, Peter Otema, Muhinda Bryan, Manzi Sincere Huberto,Cyubahiro Janvier na Niyibizi Vedaste.
Aba bariyongera kuri Ishimwe Issa Zappy, Nzabanita David na Nduwayo Danny Barthez (GK) na Mushimiyimana Mohammed bagiye mbere y’uko igikombe cy’Amahoro 2019 kirangira.
Umunyezamu Bwanakweli Emmanuel na myugariro Mitima Isaac byavugwaga cyane ko bagomba gutandukana n’iyi kipe byarangiye bayigumyemo.
Nubwo Police FC yirukanye aba bakinnyi 8,imaze iminsi irambagiza bamwe mu bakinnyi aho bivugwa ko abarimo Nimubona Emery, Munyakazi Yussuf Lule, Eric Ndoriyobijya, Kubwimana Cedric, Ndikumana Magloire, Benedata Janvier, Ntirushwa Aimee, Nduwayo Valeur na Nshuti Dominique Savio bamaze kuyisinyira amasezerano.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *