skol
fortebet

Police FC yihanije Gasogi United bituma ikura Rayon Sports ku mwanya wa kabiri

Yanditswe: Friday 07, Feb 2020

Sponsored Ad

Ikipe ya Police FC yakoze ibyo abafana bari bayitezeho itsinda Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, biyifasha gufata umwanya wa kabiri.

Sponsored Ad

Police FC yanganyije 0-0 na Gasogi United mu mukino ubanza wa shampiyona,yaje yariye karungu iyitsinda ibitego 2-0 mu wa 2, ibifashijwemo na Iyabivuze Osee na Mico Justin.

Police ntiyaciwe intege no kubura ba myugariro 2 igenderaho barimo Nsabimana Aimable na Moussa Omar kuko Valeur na Ngendahimana Eric bari babasimbuye bakoze akazi neza basohoza ubutumwa neza bw’ababatumye.

Ikipe ya Gasogi United yagaragaje urwego hejuru muri uyu mukino kurusha Police FC,ariko ubunararibonye bw’iyi kipe y’abashinzwe umutekano buyihesha intsinzi.

Police FC yabonye igitego cya mbere ku munota wa 35 w’umukino, ubwo Savio yazamukanaga umupira awuhereza Iyabivuze Osee wari uhagaze neza ahita ahindukiza umunyezamu Kwizera Olivier.

Gasogi United yarwanye no kwishyura iki gitego ntibyayikundira,birangira itsinzwe icya kabiri ku munota wa 74 na Mico Justin.

Police FC yabonye amanota atatu y’umunsi wa 19, bituma ifata umwanya wa kabiri by’gateganyo n’amanota 40,yakuyeho Rayon Sports itarakina ifite amanota 38 mu gihe APR FC ariyo ya mbere na 42. Gasogi United yagumye ku mwanya wayo wa 9 n’amanota 22.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa