skol
fortebet

PSG yafashe umwanzuro ukomeye nyuma yo gushwana kwa Neymar Jr na Mbappe

Yanditswe: Friday 24, May 2019

Sponsored Ad

Ba rutahizamu babiri batwaye PSG, Neymar na Kylian Mbappe biravugwa ko batameranye neza nyuma yo gushwana bamaze gutsindwa na Rennes ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu,ariyo mpamvu bivugwa ko umwe muri bo ashobora kugurishwa muri iyi mpeshyi.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo Mbappe yaciye amarenga ko ashobora kuva muri PSG akajya muri Real Madrid gusa hari ikibazo gikomeye cy’uwo kugurisha kuko ngo na Neymar yifuza kwigendera.

Neymar yatutse abakinnyi bakiri bato muri PSG ko batitanga uko bikwiriye birakaza cyane uyu musore w’imyaka 20 cyane ko yari yahawe ikarita itukura muri uyu mukino batsinzwemo na Rennes kuri penaliti.

Real Madrid iryamiye amajanja itegereje umwe muri aba bakinnyi uzashaka gusohoka kugira ngo imutangeho akayabo ayikinire.

Mu minsi ishize ubwo Mbappe yahabwaga igihembo cy’umukinnyi w’umwaka wa Ligue 1,yavuze ko yigiye byinshi muri PSG ariko yavuze ko ashobora no kwerekeza ahandi.

Umutoza wa PSG,Thomas Tuchel yatangaje ko bigoye gukomeza gutunga Neymar Jr na Kylian Mbappe mu ikipe imwe mu mwaka utaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa