skol
fortebet

Raheem Sterling yatangaje ikintu gikomeye yifuza mbere y’uko asoza umupira w’amaguru

Yanditswe: Monday 27, Apr 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya Manchester City,Raheem Sterling yavuze ko mbere y’uko asezera ku mupira w’amaguru yifuza nibura gutunga umupira wa Lionel Messi kizigenza wa FC Barcelona.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi umaze igihe kinini yitwara neza mu Bwongereza yavuze ko yifuza kuzabona umupira wa Messi kuko ngo niwo yifuza kurusha izindi z’abandi bakinnyi.
Yavuze ko yabashije kubona umupira wa Neymar Jr ariko atarabona uwa kizigenza Messi akunda imikinire ye.

Raheem Sterling amaze gutwara ibikombe byinshi mu ikipe ya Manchester City ndetse yamaze kurenza ibitego 100 amaze gutsinda nk’umukinnyi wabigize umwuga.

Raheem Sterling yagize ati “Mfite imyenda myinshi nagiye naka abakinnyi cyangwa tukagurana gusa nta mwenda n’umwe ndamanika ku rukuta rw’iwanjye.Nkunda ko inzu y‘umuryango wanjye imera neza ariko igihe nzaba nahagaritse umupira w’amaguru mfite aho gutura hadahinduka, nzaba mfite imyenda myinshi yo guhitamo iyo nshaka.

Hari umupira umwe ndafite nifuza cyane wa Lionel Messi.Twahuye na Barcelona mbona uwa Neymar Jr.Niwo mupira nifuza cyane kugira ngo ninsubira Jamaica nzabe ngufite mu kabati.”

Mu minsi ishize,byavuzwe ko ikipe ya Real Madrid yifuza Raheem Sterling uri mu bakinnyi Manchester City yubakiyeho gusa byarangiye uyu mukinnyi ayigumyemo.

Byavugwaga ko Real Madrid yifuzaga gutanga akayabo ka miliyoni 70 z’amapawundi yarangiza ikongeraho umukinnyi Gareth Bale uri mu bayihenze cyane mu mateka yayo kugira ngo ibone umwongereza Raheem Sterling.

Sterling w’imyaka 25 ari mu bakinnyi bakundwa na Pep Guardiola kubera umusaruro amuha iyo ari guca ku ruhande afasha ba rutahizamu kubona imipira ndetse nawe atsinda ibitego byinshi.

Sterling afite amasezerano azamugeza muri 2023 ndetse niwe uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi mu ikipe ya Manchester City.

Mu minsi ishize Raheem Sterling yatangaje ko yishimye mu ikipe ya Manchester City ariko ngo afite inzozi zo kuzakina hanze y’Ubwongereza umunsi umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa