skol
fortebet

Ranieri yasingije Ronaldo kubera igitego gitangaje aherutse kumutsinda

Yanditswe: Sunday 22, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Umukino wahuje ikipe ya Juventus na Sampdoria muri shampiyona y’Ubutaliyani (Serie A) wavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye kubera igitego cy’umutwe Cristiano Ronaldo yatsinze yazamutse mu bicu ku buryo benshi bavuga ko cyabibagije El Classico.

Sponsored Ad

Si abafana ba ruhago gusa bishimiye iki gitego cya Ronaldo kuko cyanakoze ku mutima umutoza Claudio Ranieri wa Sampdoria atangaza amagambo gushimira Ronaldo kubw’iki gitego yamutsinze.

Muri uyu mukino wo ku munsi wa 17 wa shampiyona y’Abataliyani, Serie A Juventus yatsinzemo Sampdoria ibitego 2-1 wabaye tariki ya 18 Ukuboza 2019 Cristiano Ronaldo ubwo yari mu rubuga rw’amahina yikojeje mu birere agera muri metero hafi ebyiri n’igice atindayo ategereje umupira niko kumugeraho ashyiraho umutwe awumanurira mu rushundura.

Umutoza Claudio Ranier utoza Samdoria nyuma y’umukino mu kiganiro yagiranye na ITV Footbal yamugereranyije n’abakinnyi ba NBA kubera ukuntu yikojeje ibirere.

Yagize ati “Wamurebaga ukagirango ni umukinnyi wa NBA. Yagumye mu kirere nk’isaaha n’igice [Araseka].”

Yakomeje ati “Nta kindi wabivugaho usibye kumukurira ingofero gusa.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa