Rayon Sports igiye kuba ikipe ya mbere mu Rwanda itunze TV yayo ibifashijwemo n’umufatanyabikorwa mushya [AMAFOTO]
Yanditswe: Tuesday 24, Dec 2019
Kuri uyu wa Kabiri,taliki ya 24 Ukuboza 2019 nyuma ya saa sita,ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imikoranire n’ikigo cya Tele10 Group azayifasha kuba ikipe ya mbere mu Rwanda itunze televiziyo yayo ikorera kuri interineti n’isanzwe.
Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Kabiri ,akubiyemo gahunda yo gushinga Television ya Rayon Sports izajya igaragara kuri murandasi ndetse n’igaragara mu buryo busanzwe na Application izajya itangirwaho amakuru yose y’iyi kipe.
Iyi television izajya yerekana imikino ya Rayon Sports uhereye mu mpera z’ukwezi kwa mbere umwaka wa 2020.
Rayon Sports izajya yungukira ku bazajya bafata ifatabuguzi kuri ibi bitangazamakuru byose ndetse n’ibikorwa byayo bizarushaho kumenyekana ku rwego rw’isi.
Hagiye gukorwa umurongo wa Television kuri NGTV uzajya ucururizwaho ibijyanye na Rayon Sports mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri murandasi.
Ibitekerezo
Wooow! Bravo sadate ! Tukurinyuma kabissa aho uganisha gikundiro niheza !!! Sinzi Ababa babibona ukundi icyo baba bagamije! Wageze kuribyinshi bitagezwe ho nundi wayiyoboye , Imana ikomeze igushyigikire
Turagushyigikiye cyaneeeeee peeeeé
Twishimiye uyumushinga windashyikirwa. Mr. President turagushyigikiye komerezaho
Muziye igihe or!! Mukomereze aho kdi tubarinyumaaaa!!!! Imana ibibafashemo twese abarayon turishimye cyane
ko bayishira no kuri flat itari Star times
ko bayishira no kuri flat itari Star times
Iki gikorwa turacyishimiye, ahubwo se bisaba kuba ufite décodeur ya Télé 10.Mutubwire décodeur tuzakoresha
Harerimana Erneste