skol
fortebet

Rayon Sports irakina na Musanze idafite abakinnyi bayo bane bakomeye

Yanditswe: Saturday 07, Mar 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 07 Mutarama Rayon Sports irakira Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona idafite abakinnyi bayo bane igenderaho.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino urabera kuri Stade ya Kigali, i Nyamirambo ku isaha ya saa 15:00,Rayon Sports irawukina idafite abakinnyi bayo 4 babanza mu kibuga biganjemo abafite imvun

Rayon Sports irakina idafite Omar Sidibe na Drissa Dagnogo batakinnye n’ umukino uheruka wa Etincelles kubera imvune,Bizimana Yannick wawuvunikiyemo ndetse na Kakule Mugheni Fabrice wujuje amakarita 3 y’umuhondo.

Rayon Sports iri ku mwanya wa 2 n’amanota 44 irarushwa amanota 7 na APR FC ya mbere ifite 51.

Gahunda y’imikino y’umunsi wa 22

Ku wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2020

Gasogi United 1-0 Espoir FC (Kigali Stadium, 3:30 PM)

Ku wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2020

Heroes FC vs Kiyovu SC (Bugesera Stadium, 3:00 PM)
Gicumbi FC vs Sunrise FC (Mumena Stadium, 3:00 PM)
Mukura VS&L vs APR FC (Huye Stadium, 3:00 PM)
Marines FC vs Etincelles FC (Umuganda Stadium, 3:00 PM)
AS Muhanga vs Bugesera FC (Muhanga Stadium, 3:00 PM)
Rayon Sports FC vs Musanze FC (Kigali Stadium, 3:00 PM)

Ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2020

Police FC vs AS Kigali (Kigali Stadium, 3:00 PM)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa