skol
fortebet

Rayon Sports irifuza ko FERWAFA iyiha indishyi yo kuba yaratumye batitabira igikombe cy’intwari 2020

Yanditswe: Monday 10, Feb 2020

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate yashinje FERWAFA kugira uruhare runini mu gutuma batitabira igikombe cy’intwari ariyo mpamvu ikwiriye kubaha indishyi y’agahinda bagize kuba bataritabiriye ndetse n’iy’ibitutsi by’abakunzi ba ruhago.

Sponsored Ad

Mu kiganiro kirambuye umuyobozi wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate yagiranye na Radio 10 yavuze ko irushanwa ry’ubutwari bifuzaga kuryitabira ariko

Sadate yavuze ko umunyamabanga mukuru wa FERWAFA,Uwayezu F.Regis yandikiye amakipe ayamenyesha ko hari irushanwa ry’ubutwari ku bufatanye n’Urwego rushinjwe imidari n’ishimwe [CHENO].Irushanwa rishyirwaho n’inteko rusange cyangwa komite nyobozi ya FERWAFA byaba bidakunze rigashyirwaho komite ishinzwe amarushanwa.

Uyu muyobozi yavuze ko izi nzego uko ari 3 nta na rumwe rwemeje ko haba irushanwa ry’Ubutwari rikajya mu marushanwa ya FERWAFA ndetse ngo rubonetse bo nka Rayon Sports bakwemera ko banze kwitabira irushanwa rya FERWAFA.

Sadate yavuze ko Umunyabanga wa FERWAFA mu bubasha adafite ariwe wemeje ko irushanwa ry’Ubutwari ribaho anashyiraho amabwiriza n’amategeko agenga irushanwa kandi ataba mu nama nyobozi ya FERWAFA ifite ububasha bwo gutegura amarushanwa.

Uyu muyobozi yavuze ko kuba aya mategeko yarashyizweho n’umunyamabanga wa FERWAFA bituma atakaza agaciro mu nkiko kuko yashyizweho n’umuntu utabifitiye ububasha.

Umuyobozi wa Rayon Sports yavuze ko bifuzaga kwitabira iri rushanwa mu rwego rwo guha agaciro intwari z’igihugu ariyo mpamvu basabye gukoresha abakinnyi bari bafite amasezerano batarabona ibyangombwa FERWAFA ikabyanga kandi iri rushanwa ritari muyo itegura ariyo mpamvu iri shyirahamwe rikwiriye kubaha indishyi.

Yagize ati “Twagaragaje ukuntu ririya rushanwa ritaturebaga ariko twifuzaga kuryitabira ndetse aka kanya nka Rayon Sports tukaba turi gusaba FERWAFA ko iduha indishyi kuko tutabashije kuryitabira kubera impamvu zayo bwite.

Abanyarwanda baradututse,abanyarwanda batubonye mu rindi shusho bitewe nuko FERWAFA itaduhaye umwanya kugira ngo twitabire ririya rushanwa nyamara twarashakaga kuryitabira.Ibyo bintu byose byadushenguye umutima kandi byangiza isura yacu nka Rayon Sports, ninayo mpamvu dusaba ko uretse gukurirwaho biriya bihano kuko byafashwe mu buryo butari bwo,FERWAFA ikwiriye kuduha indishyi zijyanye n’ako kababaro kose yaduteye.Kuba tutaritabiriye ririya rushanwa kubera impamvu za FERWAFA natwe byaratubabaje.”

Umuyobozi wa Rayon Sports,Sadate yavuze ko igikombe cy’Intwari atari irushanwa rya FERWAFA kuko uwariteguye yashyizeho amategeko ku giti cye agendeye ku mwanya afite.

Perezida wa Rayon Sports yavuze ko hari itonesha rikomeye mu buyobozi bwa FERWAFA kuko mu minsi ishize amakipe yasibye ibikombe n’imikino ntiyahanwa ariko Rayon Sports ibikoze barakanguka.yemeje ko iyo uri umuyobozi w’abantu iyo ugiye kubarengera abikora kimwe ndetse ukanabahana kimwe.

Perezida wa Rayon Sports yashinje FERWAFA kwica ingingo ya 29 y’Itegekonshinga iteganya ko umuntu wese aba ari umwere igihe cyose ataracibwa urubanza ndetse ko iyo ureze uhabwa umwanya uhagije wo kwiregura no kumenyeshwa icyo uregwa ndetse ugashaka n’abakunganira mu mategeko.

FERWAFA ntiyigeze Rayon Sports umwanya wo kwiregura no gushaka abayunganira mu mategeko aribyo Sadate yavuze ko bimeze nkuko umuntu yajya aregwa agahita afungwa hatabanje kumva ibisobanuro kubyo aregwa.

Umunyamabanga wa FERWAFA,Uwayezu F. Regis, we yavuze ko ibihano byahawe Rayon Sports byakurikije amategeko kuko irushanwa yanze gukina ryari irya FERWAFA ndetse izi neza ko rikinwa n’amakipe 4 ya mbere.

Regis yavuze ko abanyamuryango ba FERWAFA bafite uburenganzira bwo kwanga kwitabira irushanwa ariko ngo ubishaka wese agomba kwandikira perezida wa FERWAFA abisaba ndetse akagaragaza impamvu zitumye atitabira gusa Rayon Sports yo ngo ntabyo yakoze ahubwo yanditse ivuga ko itazakina.

Uyu munyamabanga yavuze ko irushanwa ry’Intwari ari irushanwa rya FERWAFA ifatanyije n’umufatanyabikorwa CHENO ariyo mpamvu Rayon Sports yafatiwe ibihano biteganwa n’amategeko n’amabwiriza ya FERWAFA.

Ibitekerezo

  • Ariko uyumugabo ngo ni Sadate kuki yigira nyoni nyinshi FERWAFA se yababujije hehe?simwe mwabyanze?ntimukigire ba Kamara muvandi ibihano birakwiye rwose kuko iyo muha agaciro intwari zigihugu mwari kwitabira mutihaye kwigomeka

    Ministeri ishizwe sport nibahurize hamwe ibunge kunyungu z’abanyarwanda bose,apana inyungu z’uruhande rumwe.

    Ministeri ishizwe sport nibahurize hamwe ibunge kunyungu z’abanyarwanda bose,apana inyungu z’uruhande rumwe.

    Sadati ko mbona inguni zose wazizengurutse ? Urashaka se kumvisha KO warenganyijwe ? Hanyuma yo kurenganywa wasohoye imyanzuro namwe mwibuka ? Ese wakwitabaje inzego zisumbuye ? Gusa hari aho numva hasobanutse neza ko ntawe utari uzi ko igikombe Cy’ubutwari kigomba gukinwa ndetse n’amakipe acyitabira. Rero ibyo muzabyitondere kuko bishobora kuzakugwishamo

    Sadate aravuga ko irushanwa atari irya FERWAFA ahereye kuri biriya byiciro 3 byemeza irushanwa rya FERWAFA, Regis nawe ati irushanwa ni irya FERWAFA. Uwigiza nkana ninde? Hakenewe umuntu udafite aho abogamiye, agaca urubanza araramye. Ibi nibyo byatuma nta ruhande na rumwe rwakomeza kwigira intavugirwamo. Gusa ibyemezo byafashwe ntabwo ari kinyamwuga kuko haba harabanje gusaba ibisobanuro byanditse uwakoze ikosa. Ni nako bigenda. Ubwo rero inzego zibishinzwe nizikiranure impande zihanganye hatagira ibikomeza kwangirika. Gusa icyo nasaba FERWAFA ni ukujya yubahiriza kimwe ibihano ku banyamuryango bayo, ntihahanwe bamwe bamwe ngo abandi bakingirwe ikibaba. Ngira ngo abatitabiriye amarushanwa iyo ariyo yose iyo baza guhanwa kimwe na Rayon, ibi bintu nibiba bigeze ku ntera bigezeho ubu. Kubogama oya.

    Nize bambwirango "éxécution avant réclamation après" ubundi wagombaga gukina mbere ya byose. watsinda ,watsindwa ugatangira reclamation.none wikuye mu irushanwa uziko nurivamo ritazaba rirango riraba.rirangiye bakugarukaho baraguhana none utangiye kwiriza!nkugiriye inama saba imbabazi kuko uru ni urucabana.

    Niba ari irushanwa RYA Ferwafa kuki basimbuzaga abakinnyi 5 aho kuba 3

    FERWAFA irahubuka bya hatari! wagirango abantu bayiyoboye ntibageze mu ishuri!

    FERWAFA irahubuka bya hatari! wagirango abantu bayiyoboye ntibageze mu ishuri!

    Kandi mbambwire uyu muyobozi wa Rayon sport mbona azayiroha muganga kuko yifitemo ikintu cy’ubutagondwa kandi muri iki ubutagondwa bubarizwa mubihugu by’abarabu so, uyu muyobozi hamwe n’umuvugizi wayo mbona badafite skills na knowledge bihagije byo kuyobora ikipe iri kurwego nk’urwa Rayon sport.

    Kandi mbambwire uyu muyobozi wa Rayon sport mbona azayiroha muganga kuko yifitemo ikintu cy’ubutagondwa kandi muri iki ubutagondwa bubarizwa mubihugu by’abarabu so, uyu muyobozi hamwe n’umuvugizi wayo mbona badafite skills na knowledge bihagije byo kuyobora ikipe iri kurwego nk’urwa Rayon sport.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa