skol
fortebet

Rayon Sports na Sarpong bemeye gutandukana mu mahoro nyuma y’ibiganiro bagiranye

Yanditswe: Friday 01, May 2020

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwamaze kwemeranya na rutahizamu wayo Micheal Sarpong gutandukana mu mahoro buri we se yemera gutanga ibyo asabwa kugira ngo birinde inkiko.

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yasabye Micheal Sarpong gusubiza ibikoresho byose by’ikipe afite no kutazabaza umushahara w’ukwezi kwa 4 kimwe n’abandi bakinnyi bose b’ikipe.

Rayon Sports yemeye kwishyura Sarpong umushahara wose wa Werurwe (950.000 frw) n’uduhimbazamusyi tw’imikino batsinze yakinnye bituma yose angana na 1,125,000 FRW maze bagatandukana mu mahoro.

Ku munsi w’ejo tariki 30 Mata 2020,nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwicaranye na Sarpong wirukanywe n’iyi kipe tariki ya 23 Mata 2020,bemeranya gutandukana mu mahoro.

Ibyo Sarpong yemeye

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko Sarpong yagaruye ibikoresho by’ikipe nk’uko yari yabisabwe.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje kandi ko Sarpong yemeye ko atazabaza umushahara w’ukwezi kwa Mata 2020 nk’uko n’abandi bakinanaga babyemeye.

Ibyo Rayon Sports yemeye

1. Rayon Sports ntizishyuza Sarpong amadorali 612 y’ itike y’indege yamukuye muri Norvège

2. Ikipe ntizishyuza Sarpong bimwe mu bikoresho atagaruye.

3. Rayon Sports izakomeza kwishyurira Sarpong inzu n’ ibimutunga kugeza asubiye iwabo cyangwa abonye ahandi yerekeza.

4.Yemeye kwishyura Sarpong umushahara w’ukwezi kwa gatatu ungana n’ibihumbi Magana acyenda na mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda(950 000 000Frw).

5.Yemeye guha Sarpong uduhimbazamusyi tw’imikino itandatu batsinze ya Muhanga, Heroes, Gicumbi Mukura na Kiyovu zingana na 175, 000Frw.

Sarpong yashimiye Rayon Sports kuri buri kimwe bamukoreye kuva yagera mu Rwanda anasaba imbabazi uwo yaba yarahemukiye wese mu gihe yamaze muri Rayon Sports ndetse abizeza ko azahora yiyumva mu muryango mugari wayo.

Kuwa 23 Mata 2020,nibwo hasohotse ibaruwa iri mu rurimi rw’igifaransa yasinyweho na Munyakazi Sadate,yamenyesheje Micheal Sarpong ko amagambo yavuze mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Royal FM adakwiriye umukinnyi wa Rayon Sports bityo akwiriye gutanga ibisobanuro.

Ibaruwa yagiraga iti " Gusaba Ubusobanuro.

Bwana,Ku itariki 20 Mata 2020 , twumvise ikiganiro (interview) wagiranye na Royal FM. Muri icyo kiganiro watutse ndetse uvuga ko Perezida wa Rayon Sports adashoboye. Tukaba dusanga ibikorwa nk’ibyo bidakwiriye kwihanganirwa kandi bidakwiriye kuranga umukinnyi wa Rayon Sports."

Kubw’iyo mpamvu usabwe gutanga ibisobanuro kubw’iyo myitwarire idahwitse yo gutukana no gusuzugura ukimara kubona iyo baruwa."

"Ndakwibutsa ko kandi hari n’andi mabaruwa abiri utigeze usubiza ajyanye no guta akazi kuva tariki 23 Mutarama 2020 kugeza tariki 28 Gashyantare 2020 ndetse n’ibyerekeye urugendo wagiriye mu gihugu cya Norvege ugiye kuvugana n’andi makipe nta ruhushya uhawe na Rayon Sports."

Kuri uyu wa Kane, nibwo Rayon Sports yasohoye indi baruwa ivuga ko yasheshe amasezerano y’uyu mukinnyi, inamwifuriza amahirwe ahandi azakomereza.

Kuwa 20 Mata 2020, nibwo Rutahizamu Micheal Sarpong yumvikanye abwira Royal FM ko perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate adafite ubwenge, ndetse ko atari akwiye kuyobora iyi kipe y’ubukombe nyuma y’ibaruwa ihagarika imishahara y’abakinnyi yari yasohotse.

Yagize ati “Ku bwanjye ndumva ari ibintu bitumvikana kuko Perezida ntabwo yigeze agira uwo aganira na we aho ari ho hose. Byibura hari abakinnyi bamaze igihe mu ikipe aho mbere yo kujyana ibintu mu itangazamakuru yagakwiye kuvugana na bo.

Bityo ku bwanjye rwose ni ibintu ntumva, kubyukira ku bintu mu bitangazamakuru gutyo. Ubundi iyo uri perezida rwose ugerageza kuvugisha abakinnyi. Twese turabizi ko bigoranye muri iyi minsi ntabwo turi gukina nta buri kimwe, biragoye ariko byibura wishyure ½ cy’umushahara ariko ntabwo wabyuka uvuga uko gusa nkaho nta muntu witayeho nta muntu utekerezaho, none se niba ari uko bimeze ni nde dukorera? Kubera iki turi hano? Kubera iki mu byukuri turi kugukorera?”.

Nta bwenge afite, Ntabwo akwiye kuyobora iyi kipe y’ubukombe. Iyi kipe ikomeye ikeneye umuntu ukuze bihagije mu mutwe, ushobora kuganira n’abakinnyi. Sinkeka ko n’abakinnyi bifuza ko aguma ku mwanya ariho ubu. Ndakeka abakinnyi batamwifuza ubu.”

Michael Sarpong yageze muri Rayon Sports muri Nzeri 2018 avuye muri Dreams FC yo muri Ghana, atsinda ibitego 16 muri Shampiyona y’u Rwanda, anayifasha kwegukana igikombe cya Shampiyona iheruka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa