skol
fortebet

Rayon Sports y’abakinnyi 10 yaharuye inzira ishobora kuyigeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro

Yanditswe: Wednesday 26, Jun 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports iri mu bihe byiza cyane,yabashije kwivana mu nzara za AS Kigali yayiruhije bigaragara mu mukino ubanza wa ½ cy’igikombe cy’Amahoro 2019,iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali.

Sponsored Ad

Rayon Sports yari izi neza ko itari bworoherwe na AS Kigali bahaye agahimbazamusyi k’ibihumbi 150 FRW kugira ngo itsinde uyu mukino, yatsinze ibitego 2 byikurikiranya mu minota 5 gusa biyifasha kwigaranzura AS Kigali yayokeje igitutu cyane biviramo myugariro Irambona Eric guhabwa ikarita itukura.

Nk’ibisanzwe,Rayon Sports ikunze gutanga AS Kigali kwinjira mu mukino iyo bahuye,ari nako byagenze uyu munsi ku munota wa 7 iba iyitsinze igitego cya mbere cyatsinzwe na Kakule Mugheni Fabrice ku ishoti rikomeye yatereye mu rubuga rw’amahina.

Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu AS Kigali ishaka kuyihaniza hakiri kare mbere y’uko ikanguka,ibigeraho ku munota wa 12 ubwo yatsindaga igitego cya kabiri cyatsinzwe na Micheal Sarpong ku mutwe ku mupira wahinduwe na Ulimwengu, arasimbuka asumba myugariro Rurangwa Moss.

Nyuma y’ibi bitego AS Kigali yahise ikanguka niko gutangira kotsa igitutu Rayon Sports ibifashijwemo na Nshimiyimana Marc Govin na Niyomugabo Claude bacaga ku mpande.

Iki gitutu cy’aba basore cyahungabanyije Irambona Eric utari mu mukino, bituma ahabwa ikarita ya mbere y’umuhondo ku munota wa 19 nyuma yo gukorera ikosa kuri Nova Bayama.

AS Kigali yakomeje gusatira Rayon Sports yari yasubiye inyuma biyifasha kubona igitego kimwe ku munota wa 29 gitsinzwe na Ndarusanze Jean Claude.

Ku munota wa 41 Nshimiyimana Ibrahim yananiwe gutsindira AS Kigali igitego cyo kwishyura nyuma y’umupira mwiza yahawe na Niyomugabo Claude wari uzamutse mu ruhande rw’ibumoso yiruka, umupira awutera hanze.

Ku munota wa 45, Nshimiyimana Ibrahim yateye umupira ukubita igiti cy’izamu uvamo , uramugarukira atera irindi shoti rigarurwa Mutsinzi Ange .AS Kigali yabuze amahirwe menshi mu gice cya mbere cy’umukino.

Mu gice cya kabiri,AS Kigali yahaye Rayon Sports akazi katoroshye kuko yashakaga kuryama ku bitego bibiri byayo mu gihe iyi kipe y’umujyi yifuzaga kwishyura no gutsinda.

Rayon Sports yakinnye iminota 15 ya nyuma ari abakinnyi 10 kuko Irambona Eric yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo nyuma yo gukora umupira abakinnyi ba AS Kigali bari bateye.

AS Kigali yakagombye kuba yabonye ibitego byinshi muri uyu mukino iyo iza kuba yakoresheje neza amahirwe menshi yabonye gusa ntibyayikundiye bituma itsindwa uyu mukino ubanza yari yakiriye.

Rayon Sports yateye intambwe ikomeye ishobora kuyigeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya kabiri yikurikiranya,kuko yatsinze uyu mukino ubanza wari wakiriwe na AS kigali izasabwa gutsinda 2-0 cyangwa 3-1 kugira ngo ikomeze.

Undi mukino ubanza wa ½ uzaba ku munsi w’ejo hagati ya Kiyovu Sports na Police FC saa 15:00 mu gihe Rayon Sports izakira AS Kigali muwo kwishyura kuwa Gatandatu w’iki cyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa