skol
fortebet

Rayon Sports yabambiwe I Gologota mu gihe Mukura VS yahangamuye Gasogi United yari yarananiranye

Yanditswe: Saturday 26, Oct 2019

Sponsored Ad

Kuri Stade nshya yabatijwe stade Gologota, ikipe ya Rayon Sports yahabambiwe na Sunrise FC yari imbere y’abakunzi bayo ibitego 2-1 mu gihe Mukura VS yari yiswe buji ishonga na KNC,yatsinze Gasogi united ibitego 2-1.

Sponsored Ad

Rayon Sports yashakaga kasha iyemerera kuyobora shampiyona by’agateganyo,ihuriye n’uruva gusenya kuri stade Gologota I Nyagatare,ihatsindirwa na Sunrise FC ibitego 2-1 byose byatsinzwe n’abanya Uganda.

Sunrise FC isigaye ikomeye bitewe ahanini n’umutoza wayo w’inararibonye Moses Basena,yafunguye amazamu ku munota wa 17 ku gitego cyatsinzwe na Manjanjaro Suleiman nyuma y’umupira watakajwe na Iranzi Jean Claude, hanyuma uyu munya Uganda acenga Rugwiro na Saidi.

Rayon Sports yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi barimo Kimenyi Yves na Kakule Mugheni Fabrice yagerageje gushaka uburyo bwo kwishyura ariko rutahizamu Micheal Sarpong wari hasi muri uyu mukino ntiyabubyaza umusaruro.

Mu gice cya mbere cy’umukino Rayon Sports yakinnye yugarira cyane bituma Sidibe na Sarpong batitwara neza kuko Sunrise FC yari hejuru ndetse biyifasha kurangiza igice cya mbere iyoboye n’igitego 1-0.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isimbuza aho Bizimana Yannick yasimbuye Oumar Sidibe bituma ubusatirizi bwongera gukora.

Ku munota wa 55 Sunrise FC yahushije igitego cyabazwe ubwo Mwangi Pius yafataga umupira wari utakajwe na Rugwiro, atera ishoti rikomeye Mazimpaka Andre arikuramo ariko Babuwa Samson asubiza mu izamu ryambaye ubusa ku bw’amahirwe usanga Mazimpaka yahindukiye, arawufata.

Rayon Sports yabonye igitego ku munota wa 71 gitsinzwe na Bizimana Yannick ku mupira yaherejwe na Michael Sarpong, aroba umunyezamu Itangishatse Jean Paul.

Rayon Sports yahise ibona imbaraga niko gusatira karahava ariko ihusha igitego cyabazwe ku munota wa 76 w’umukino ubwo Bizimana Yannick yacengaga umunyezamu Itangishatse nyuma yo gusiga ba myugariro ba Sunrise FC ateye mu izamu ukurwaho n’aba myugariro.

Rayon Sports yakomeje guhusha cyane ibitego biza kuyibyarira ibibazo bikomeye kuko ku munota wa 87 yatsinzwe igitego cya kabiri na Mwangi Pius watereye umupira inyuma gato y’urubuga rw’amahina,Mazimpaka ntiyawukuramo.

Nyuma y’iminota 90,umusifuzi yongeyeho iminota 5 itahiriye Rayon Sports kuko mu gushaka kwishyura rutahizamu wayo Sarpong yashyushye mu mutwe atuka umusifuzi Rulisa Patience wayoboye uyu mukino ubwo yari amuhaye ikarita y’umuhondo agaruye umupira n’ukuboko ahita amuha iya kabiri y’umutuku.

Umukino warangiye Rayon Sports inaniwe kwishyura bituma iguma ku mwanya wa 3 n’amanota 10 mu gihe Sunrise FC yagize amanota 7.

Ku rundi ruhande Mukura VS yeretse amahindura Gasogi united yari imaze iminsi yidoga kuko yayitsinze ibitego 2-1 iturutse inyuma.

Gasogi United yabanje gufungura amazamu ku munota wa 38 ku gitego cyatsinzwe na Ndekwe Felix ariko ibitego bya Nwusu Chukwudi ku munota wa 46 na Munezero Dieudonne ku munota wa 89 byahesheje amanota 3 Mukura VS ihita irara ku mwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 11 inganya na Police FC.

AS Kigali yabonye amanota 3 ya mbere itsinze Marines FC igitego 1-0 mu gihe Bugesera FC yatsindiwe mu rugo na Etincelles FC 2-0.

Ibitekerezo

  • Ndumiwe koko! ni ukubambwa se??? Gikundiro yacu ubutaha izatsinda. dukomeje kwihangana twe abakunzi bayo.

    rayon bayibambiye igorogota naho KNC buji imutwikira muri matera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa