skol
fortebet

Rayon Sports yaburiye Kiyovu Sports na Police FC ko zishobora guhomba Kimenyi Yves na Rutanga [YAVUGURUWE]

Yanditswe: Tuesday 02, Jun 2020

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yandikiye Kiyovu Sports na Police FC izimenyesha ko Kimenyi Yves na Rutanga Eric bakiri abakinnyi bayo bityo nibabakenera bagomba kubasaba ubuyobozi bwa Rayon Sports kuko bakibufitiye amasezerano bitaba ibyo amategeko agakora akazi kayo.

Sponsored Ad

Mu rwandiko rwasinyweho na CEO wa Rayon Sports,Itangishaka Bernard,Rayon Sports yabwiye Kiyovu Sports ko itubahirije amasezerano yo kugura umukinnyi ufite amasezerano mu yindi kipe ariyo mpamvu nta burenganzira imufiteho.

Ibaruwa igira iti “Twishimiye kubamenyesha ko twatunguwe no kubona mu binyamakuru ko umukinnyi wacu Kimenyi Yves yasinye amasezerano n’umwe mu bahagarariye ikipe yanyu kandi uwo mukinnyi akidufitiye amasezerano y’akazi,kandi nta n’ibiganiro bikurikije amategeko twagiranye ngo mutumenyeshe ko mukeneye uwo mukinnyi natwe turebe ko twamurekura cyangwa tukabireka.

Tugendeye ko nta rupapuro rumurekura yahawe , tunagendeye ku ibaruwa ya FIFA yashyikirijwe amakipe binyuze muri FERWAFA tariki 19/ 4/2020, ari nayo yari ukubiyemo uburyo amakipe yasoza neza amakontaro y’abakozi bayo harimo n’abakinnyi muri iki gihe cy’iyorezo cya Covid-19, turabamenyesha ko niba mushaka uwo mukinnyi , mwari mukwiriye kubaha nibura ibikubiye mu mabwiriza y’igurwa ry’abakinnyi batarasoza amasezerano y’umurimo.”

Rayon Sports yamenyesheje Kiyovu Sports ko yasinyishije Kimenyi Yves nta rwandiko rumurekura ayeretse ndetse ngo ntibubahirije amabwiriza ya FIFA ajyanye no gusinyisha umukinnyi wahagarikiwe imishahara.

Rayon Sports yabwiye Kiyovu Sports ko kuva yari ishaka Kimenyi Yves yagombaga gukurikiza amategeko agenga kugura umukinnyi ugifite amasezerano ahandi.

Kimenyi Yves yemeye ku mugaragaro ko yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka 2 gusa ntiyigeze asaba urwandiko rumurekura Rayon Sports cyane ko yitwaje ko yamwambuye amafaranga yo kumugura yamwemereye no kuba yari imaze amezi arenga 2 itamuhemba.

Amabwiriza ya FIFA aha uburenganzira umukinnyi bwo kwishakira indi kipe igihe amaze amezi 2 adahembwa ariko abanza kibimenyesha ikipe ye ikamurekura.

Kimenyi Yves yasinyiye Kiyovu Sports mu ijoro ryo kuwa kabiri tariki ya 26 Gicurasi 2020 ndetse anahabwa akayabo ka miliyoni 16 FRW.

Kimenyi Yves wageze muri Rayon Sports mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino wahagaritswe igitaraganya kubera Coronavirus,yasinyiye Kiyovu Sports ikomeje gutungurana ku isoko ryo kugura abakinnyi uyu mwaka.

Kimenyi yateye umugongo Rayon Sports ashinja kumwambura miliyoni 6 Frw yari yamwemereye ubwo yamuguraga.

Ubundi Kimenyi yemerewe na Rayon Sports miliyoni 8 FRW ariko imuha 2 gusa izindi imubwira ko izazimuha nyuma gusa ntiyubahiriza amasezerano ariyo mpamwu yayiteye umugongo yisangira Kiyovu Sports izatozwa na Karekezi Olivier umwaka utaha.

Kimenyi yabaye umukinnyi wa kabiri wa Rayon Sports werekeje muri Kiyovu Sports uyu mwaka, nyuma ya Irambona Eric, wayerekejemo arangije amasezerano.

Rayon Sports yandikiye nanone Police FC ibaruwa imeze gutya iyibutsa ko kugura myugariro wayo Rutanga Eric byakozwe mu buryo budakurikijwe amategeko ndetse ko batigeze bayandikira bayisaba umukinnyi wayo wari ukiyifitiye amasezerano.

Ikipe ya Police FC yasinyishije Rutanga Eric amasezerano y’imyaka 2 nyuma yo kumuha akayabo ka miliyoni 15 000 000 FRW n’umushahara wo hejuru.

Amakuru yasakaye hirya no hino mu binyamakuru ku mugoroba wo kuwa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2020,nuko Rutanga Eric yateye umugongo Rayon Sports yari abereye kapiteni yerekeza muri Police FC yamuguze akayabo ka miliyoni 15 FRW n’umushahara w’ibihumbi 800 000 FRW buri kwezi,inamwemerera ubwishingizi bwe n’umuryango we.

Rutanga wari usigaranye amasezerano y’umwaka 1 muri Rayon Sports,yahisemo guhita ayasesa cyane ko iyi kipe yari itaramwishyura akayabo ka miliyoni 7 yari imurimo.

Tariki 5 Nyakanga 2019 nibwo Rutanga yari yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports anahabwa igitambaro cya Kapiteni, imwemerera kumuha Miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda (9.000.000 FRW) nubwo yahawe miliyoni 2 gusa.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa