skol
fortebet

Rayon Sports yafashe umwanzuro udasanzwe mu rwego rwo kwitegura APR FC

Yanditswe: Tuesday 17, Dec 2019

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Munyakazi Sadate burajwe ishinga no kureka uko ngo bwatangira iminsi mikuru yo gusoza umwaka hakiri kare kuwa 21 Ukuboza 2019 ariyo mpamvu bwasabye abatoza n’abakinnyi kutagira icyo batangaza ku mukino bafitanye na APR FC kugeza urangiye.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Munyakazi Sadate yagiranye na Royal FM yavuze ko basabye abakinnyi ba Rayon Sports n’abatoza kutazongera kugira icyo batangariza abanyamakuru n’abafana kuri uyu mukino w’ishyiraniro bazahuramo na APR FC kuwa Gatandatu w’iki cyumweru ahubwo bakwiriye kureka bakazavugira mu kibuga.

Munyakazi yagize ati “Twahisemo kutongera kugira icyo tuvuga kuri uyu mukino udasanzwe [Derby].Twasabye abakinnyi n’abatoza gutegereza bakazavugira mu kibuga.”

Munyakazi yavuze ko mu rwego rwo kwitegura biruseho guhangana n’umukeba bari bateguye umwiherero I Huye ariko ngo bakimara kumenya ko umukino uzabera kuri stade Amahoro bahisemo gushaka ibibuga by’ubwatsi hano I Kigali.

Munyakazi yavuze ko impamvu bafashe ingamba zikarishye zo gutegura uyu mukino ari uko bashaka kwinjira mu minsi mikuru hakiri kare ndetse ngo na 2020 bakayinjiramo bamwenyura cyane ko ngo babizi neza ko gutsinda APR FC aricyo gintu gikomeye cyane gishimisha buri mukunzi wa Rayon Sports.

Munyakazi Sadate yavuze kuri gahunda zitandukanye zo kuzamura ikipe zirimo gusinyana amasezerano y’ubufatanye n’amakipe yo mu Bushinwa,n’ibindi.

Perezida wa Rayon Sports yahakanye amakuru yavugaga ko barimo abakinnyi umushahara w’amezi 2 aho yavuze ko basigaye bahembwa neza batanategereje anaboneraho kuvuga ko hari uduhimbazamusyi tw’imikino mike batarabaha ariko ngo bari hafi kubishyura.

Munyakazi Sadate yabwiye Royal FM ko impamvu bemera kugurisha abakinnyi hagati muri shampiyona ari uko baba bashaka kubahindurira ubuzima kuko ngo umukinnyi atakina neza igihe yumvise ko hari ikipe ishaka kujya imuhemba ibihumbi 47 by’amadolari bakamubera imbogamizi.

Yavuze ko mu rwego rwo gukomeza kureshya abakinnyi bakomeye,Rayon Sports yemera kugurisha abo ifite kugira ngo yinjize abandi bakomeye kurushaho aho yavuze ko biteze ko nibakomeza gufasha abakinnyi kubona amakipe n’abakinnyi bakomeye muri Africa bazajya baza muri Rayon Sports nk’ikiraro kibafasha kwerekeza mu makipe akomeye.

Perezida Sadate yavuze ko Rayon Sports itakiri ikipe ijya mu biciro byo kugurisha umukinnyi wayo ukomeye ibihumbi 65 by’amadolari ariyo mpamvu yamaganye abavuze ko ariyo mafaranga Sarpong azagurwa.Yaboneyeho kwemeza ko aya mafaranga itangazamakuru ryavuze azikuba inshuro zigera kuri 20 nibumvikana neza.

Munyakazi yavuze ko ukwezi kwa mbere 2020 kuzarangira bamaze kwandikira perezida wa Repubulika wabemereye ikibanza bamwereka gahunda ihari n’ingano y’ubutaka bifuza kugira ngo bakomeze bitegure kubaka Gikundiro Stadium.


Sadate na bagenzi be ngo barashaka gutangira iminsi mikuru kare

Ibitekerezo

  • Sadate afire gahunda nziza kandi nkunda ukuntu asobanura ibintu bye nakomereze aho turamushyigikiye!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa