skol
fortebet

Rayon Sports yafatiwe ibihano bikarishye na FERWAFA bituma perezida Sadate ayishinja imikorere mibi

Yanditswe: Saturday 08, Feb 2020

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ryandikiye Rayon Sports ibaruwa riyimenyesha ko yafatiwe ibihano kubera ko yanze kwitabira imikino y’igikombe cy’intwari cyatwawe na APR FC.

Sponsored Ad

FERWAFA yavuze ko ishingiye ku ngingo ya 12 y’amategeko yayo itegeka amakipe yose kwitabira amarushanwa yateguye bityo yayifatiye ibihano bitandukanye.

Rayon Sports yahanishijwe kutitabira igikombe cy’Ubutwari cya 2021, kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 ndetse no kudakina umukino wa gicuti haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo mu gihe cy’amezi 12.

Nyuma yo kumenya ibi bihano byafatiwe ikipe ayobora,Munyakazi Sadate yahise ajya kuri Twitter ye afotora inkuru [screenshoot] yigeze gukorwa n’ikinyamakuru IGIHE ifite umutwe ugira uti “Ikintu cyitwa FERWAFA kizatungana ryari?-Depite Mukayuhi abaza Minisitiri Uwacu” arangije arandika ati “

Hon. Humura ibyo wavugaga twe tubana nabyo kdi igihe kirageze ngo tuvuge OYA ku mikorere mibi, OYA ku Karengane, OYA ku buyobozi bubi bwa FERWAFA.”

Uku guhanwa kwa Rayon Sports kwazamuye umujinya wa bamwe mu bafana bayo n’abakunzi b’umupira w’amaguru bashinje FERWAFA kubogama kuko hari amakipe yanze kwitabira irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro ntiyahanwa kandi aribo baritegura bagahitamo guhana iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda.

Icyakora abarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yagaragaje ko uyu mwanzuro wa FERWAFA ukwiriye.

Yagize ati “Uko igitutu cy’abafana benshi cyaba kingana kose,ikinyabupfura no kubaha n’ indangagaciro z’umupira wacu n’abanyarwanda.Guha agaciro intwari zacu mu marushanwa n’iby’agaciro kenshi ntabwo byagakwiriye guharirwa bamwe.Nta kipe n’imwe igomba kuba hejuru y’amategeko.”

Rayon Sports yikuye mu irushanwa ry’ubutwari 2020 nyuma y’aho isabye gukinisha abakinnyi bayo badafite ibyangombwa kubera ko yari ifite abakinnyi bake, FERWAFA irabyanga.




Ibitekerezo

  • Ibi ntibikwiriye na gato babinye barahombye kubera kwinjiza make none gikundiro ngo niyo igomba kubiryozwa ese abatitabira kubera uburenganzira bwabo kuki badahantwa ibi babyita munyumvire email ariko ni haha reyo ntituzayiva inyuma ikindi muzabibona ko habayeho guhubuka abantu nibacika ku bibuga mwibwira ko aribwo mwakoze neza ferwafa were nzaba ndeba ibyawe

    Ubwo FERWAFA ihannye Rayon Sport kubera ko ititabiriye igikombe cy’intwari kandi cyarateguwe nayo nkuko ibivuga, ninatere indi ntambwe inahane amakipi yanze kwitabira igikombe cy’amahoro kuko nacyo cyateguwe nayo. Bitabaye ibyo yaba iri kwerekana ukubogama gukomeye, ikanerekana urwango ifitiye Rayon by’umwihariko. Amategeko bashingiyeho bayihana nanakurikizwe no kubandi banze kwitabira amarushanwa bateguye(Igikombe cy’amahoro). Abishimira ko Rayon yahanwe nibakebure na FERWAFA ijye ikurikiza amategeko yayo ku makipi yose, bareke amarangamutima. Naho ubundi Football y’u Rwanda ntaho yaba igana.

    FERWAFA mwakoze cyane. Ibi umunyarwanda wese ushira mu gaciro yakwishimira uyu mwanzuro kuko hari aho abantu bamwe bumva barageze kdi ari waaaaaaaa. Uko igihano cyose cyamera ariko kigafatwa.

    Twitter siyo ikemura ibibazo kdi siho basabira ko ubuyobozi bwegura. Ndabona twitter yawe ivuga mu bwinshi ahubwo uko mbibona nka abanyamuryango mwakagombye kweguza ubuyobozi buriho gusa usibye kwivuga mu bwinshi ugize ngo hari ugushigikiye ? Vugira kuri twitter tuuuuuu

    FERWAFA well done. Umwana iyo atangiye gusuzugura ababyeyi aba agiye kuba ikiiiii? Umunyamuryango 1 arigira ikirangirire. FERWAFA uhagarariye amakipe mu byiciro byose ntabwo yagendera kubwiyumviro byawe bwana perezida wa Rayons

    FERWAFA well done. Umwana iyo atangiye gusuzugura ababyeyi aba agiye kuba ikiiiii? Umunyamuryango 1 arigira ikirangirire. FERWAFA uhagarariye amakipe mu byiciro byose ntabwo yagendera kubwiyumviro byawe bwana perezida wa Rayons

    uyu mwanzuro Ni fake nta gaciro wagira imbere yumuntu Uzi ubwenge.Igihe kirageze ngo Ibya Ferwafa bige ahabona. aka gasuzuguro nta wakemera.

    Ariko ngirango abantu bakora muri iyo ngirwashyirahamwe ngo ni #FERWAFA bamwe muribo bafite ikibazo cyo mu mutwe si gusa?, ko mperuka bidoga bavuga ko kuva mu irushanwa kwa Rayon se ntacyo bibatwaye noneho baje kubibona babaye nka wa mwana ushotora undi yamukubita ukubiswe ngo buretse uzanyura ku irembo iwacu uzambona?? hhhhh yahanyura akamutera amabuye kandi yarananiwe kwerekana imbaraga ze hakiri kare,bamaze kubona ko bakiniraga muri Stade yuzuyemo za NYIRAMUBANDE none bari gusarira kuri Rayon Sport ; sha murabeshya nabayoboraga Panthere baragiye Rayon irasigara namwe muzagenda gutyo kandi ntituzabibuka Harya ngo ni irushanwa ry’intwari? icyo nzicyo nuko mutaturusha ubutwari kandi ubugwali n’ububwa bwanyu birigaragaza.

    Induru za FERWAFA turazirambiwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa