skol
fortebet

Rayon Sports yahaye amasezerano rutahizamu Dagnogo wakunzwe n’abafana bayo mu igeragezwa

Yanditswe: Thursday 28, Nov 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gufata umwanzuro wo gusinyisha amasezerano y’imyaka 2 rutahizamu Drissa Dagnogo wari umaze ukwezi ari mu igeragezwa yitwayemo neza anatsinda igitego ku mukino wa Gicuti na Gasogi United.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Cote d’Ivoire, yasinyiye Rayon Sports kuri uyu wa Kane taliki ya 28 Ugushyingo 2018,amasezerano y’imyaka 2.Uyu rutahizamu yasinyiye imbere ya perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate.

Dagnogo yageze mu Rwanda mu mpera z’Ukwakira 2019, atangira imyitozo tariki ya 1 Ugushyingo.Yatsinze igitego mu mukino wa gishuti Rayon Sports yatsinzemo Gasogi United ibitego 3-1,kuwa 15 Ugushyingo.

Biteganyijwe ko azatangira gukinira Rayon Sports mu mikino yo kwishyura ya shampiyona, akaba ari muri Mutarama 2020 ubwo n’isoko rito ry’igura n’igurishwa mu Rwanda rizaba rifunguye.

Drissa Dagnogo, yakinnye muri Burkina Faso mu ikipe ya ASFA Yennenga kuva muri 2009, yayimazemo imyaka ibiri ahita ajya muri ASEC Mimosa yo muri Côte d’Ivoire, akina muri Africa Sports nayo yo muri Côte d’Ivoire, yanagiye i Dubai aho yavuye ajya muri Cyprus.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa