skol
fortebet

Rayon Sports yafatiye igihano abarimo Gacinya na Gakwaya kubera gushaka gushinga ikipe ya Basketball bitanyuze mu mucyo

Yanditswe: Sunday 22, Sep 2019

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buyobowe na Munyakazi Sadate bwamaze gufatira igihano abari abayobozi bayo barimo Gacinya Chance Denis na Gakwaya Olivier cyo kwamburwa uburenganzira bari bafite bwo kwinjira ku mikino yayo batishyuye.

Sponsored Ad

Gacinya Chance Dennis wayibereye perezida 2015 kugera 2017, n’uwari umunyamabanga we Gakwaya Olivier,barashinjwa kugira uruhare runini mu kuzana igitekerezo cyo gushinga ikipe ya Rayon Sports Basketball Club batabanje kubaza ubuyobozi buriho,ikintu cyafashwe nabi na komite ya Sadate.

Nkuko byagaragaye muri Kigali Arena mu mukino wahuzaga Patriots na REG BBC mu ijoro ryo kuwa Gatanu taliki ya 20 Nzeri 2019,bamwe mu bahoze ari abayobozi ba Rayon Sports na bamwe mu bafana bazwi bagaragaye bambaye imyenda yanditseho ngo “Rayon Sports BBC. We are coming soon” bisobanura ngo ‘Rayon Sports Basketball Club turaje vuba’’, ndetse bafite n’ibyapa byanditseho aya magambo,ibintu bitashimishije komite ya Rayon Sports iyobowe na Munyakazi Sadate.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Funclub.rw,Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru,perezida Munyakazi Sadate yandikiye uyoboye akanama gashinzwe kwinjiza abantu ku mikino ya Rayon Sports Kamayirese Jean D’Amour,amubwira amazina y’abantu 4 bambuwe uburenganzira bwo kwinjira ku mikino ya Rayon Sports batishyuye.

Ubwo butumwa bugira buti: ‘‘Nshingiye ku myitwarire ya bamwe mu bari abayobozi ba Rayon Sports bagamije gucamo ikipe ibice, mbandikiye mbamenyesha ko abantu bakurikira batakemerewe kwinjira mu mikino ya Rayon Sports batishyuye nk’uburenganzira buhabwa abahoze ari abayobozi ba Rayon Sports. Abo ni; Mushimire Jean Claude, Gacinya Dennis, Gakwaya Olivier na Muhirwa Prosper.’’

Mu bambuwe ubu burenganzira harimo na bamwe mu basanzwe muri komite ya Rayon Sports y’ubu nka Muhirwa Prosper usanzwe ari visi perezida na Muhumure Jean Claude ushinzwe gutegura imishinga.

Perezida Sadate ku munsi w’ejo yemeje ko aba bagabo nibakomeza uyu mugambi wo gushing iyi kipe,hashobora kwitabazwa inzego z’ubugenzacyaha bw’u Rwanda kuko we afata iki gikorwa nko gucuruza ibirango bya Rayon Sports nta burenganzira itanze.

Sadate yagize ati: ‘‘Nabo twabibabwiye ko ibyo bari gukora ari amakosa kuko nubwo cyaba igitekerezo cyiza kiba kigomba gushyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bwayo. Si abantu bo ku ruhande bafata imyanzuro. Kandi twababwiye ko nibakomeza tuzitabaza RIB (urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha) ngo ruhagarike ibi bikorwa byo gukoresha ibirango bya Rayon Sports mu nyungu z’abantu ku giti cyabo.’’

Ibitekerezo

  • Ahubwose wowe Sadate wegure

    ariko muri rayon iyo hatarimo bombobombori bumva badatuje? ntimujya mwiburia!

    Ariko nge harintu ntumva kuba warayoboye ikigo runaka igihe cyawe kikarangira biguha ububasha bwo gukomeza gukoresha ibikoresho byaho ibi bikwereka ko nigihe bari bahari bashakaga inyungu zabo (agatoki kamenyereye gukomba gahora gahinnye) ibi ni icyaha ninagasuzuguro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa