skol
fortebet

Rayon Sports yahaye ihumure abakinnyi bayo nyuma yo kubabwira ko itazabahemba

Yanditswe: Wednesday 22, Apr 2020

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bukimara kubona ibaruwa y’abakinnyi babo babbwira ko bazitabaza inkiko niburamuka butabegereye ngo bubabwire uko buzabaha imishahara y’ukwezi kwa 2 n’ukwa 3,bwavuzeko buri gushaka amafaranga.

Sponsored Ad

Kuwa Mbere w’iki cyumweru nibwo Rayon Sports yandikiye abakinnyi ibaruwa ibamenyesha ko ihagaritse imishahara yabo kubera ubukungu bwifashe nabi bitewe n’icyorezo cya COVID-19.

Abakinnyi ba Rayon Sports bakimara kuyibona bazabiranyijwe n’uburakari by’umwihariko Micheal Sarpong wahise atangira kweguza perezida Sadate ndetse anavuga ko nta bwenge afite bwo kuyobora iyi kipe yise iy’ubukombe.

Iyi myitwarire ya Sarpong yakurikiwe n’ibaruwa ya kapiteni Rutanga Eric wasabye ubuyobozi ko bwakwegera abakinnyi bukabasobanurira neza uko imishahara yabo y’ukwezi kwa Kabiri n’ukwa Gatatu yaboneka bitaba ibyo hakitabazwa inkiko.

Mu kiganiro Umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza yagiranye na Flash FM, yavuze ko icyemezo cyo kutabahemba bafashe mu ibaruwa baheruka kuboherereza basanze kidakwiriye ndetse ko mu mezi bazabahemba harimo n’ukwa gatatu basabye.

Nkurunziza yagize ati “Icya mbere ni uko ibaruwa twayibonye. Nka komite tubifashijwemo n’abanyamategeko bacu twasubije Kapiteni wa Rayon Sports Eric Rutanga. habayeho kwibeshya mu kwandika ibaruwa twandika 15 Werurwe aho kwandika 15 Mata 2020.

Ibihe turimo biragoye ntabwo byatworohera kubona imishahara. ibiganiro byabayeho twifashishije urubuga rwa Watsapp, Perezida aganira n’abakinnyi bagira ibyo bemeranyaho. amafaranga turakomeza kuyashaka ku buryo mu minsi ya vuba tuzahemba abakinnyi imishahara y’ukwezi kwa kwa Gatatu n’ukwa Kane.”

Mu ibaruwa yo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mata 2020,Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate, yasubije ibaruwa ya Rutanga Eric wanditse avugira abakinnyi bagenzi be ko amezi batazahemba ari ayo batakoze n’ukuvuga guhera mu kwezi kwa Mata 2020 kuko ngo andi mezi bakoze ikipe izakomeza gushaka ubushobozi ngo ayo mafaranga akomeze kwishyurwa.

Sadate kandi yatangaje ko ukwezi kwa gatatu abakinnyi bazaguhembwa kuko bagukozemo, anavuga ko mu ibaruwa ya mbere bandikiwe habayemo kwibeshya amatariki. Ikaba yaranditswe tariki 15/04/2020 aho kuba 15/03/2020.

Rayon Sports yisubiyeho nyuma y’aho Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yasabye amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda gukora ibishoboka bakarengera abakinnyi bahagarikiwe imishahara n’amakipe yabo yitwaje icyorezo cya Coronavirus kibasiye isi.

Uyu ni umwe mu myanzuro yafashwe mu nama iheruka guhuza abayobozi b’amashyirahamwe atandukanye mu Rwanda, Komite OLimpike ndetse na Minisiteri ya siporo , inama yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, aho mu bayitabiriye harimo Vice Perezida wa Ferwafa Habyarimana Marcel mu gihe iyi yari iyobowe na Minisitiri wa Siporo Madame Munyagaju Aurore Mimosa.

Mu myanzuro y’iyi nama, hasabwe ko amafederasiyo yakomeza gukurikirana gahunda z’amshyirahamwe mpuzahamahanga y’imikino kugira ngo niharamuka hasubukuwe imikino mpuzamahanga u Rwanda ruzabe rwiteguye kuyitabira.

Amashyirahamwe kandi yasabwe ko abafite amasezerano ari abakozi batagomba guhagarikirwa amasezerano yabo hitwaje COVID-19 mu rwego rwo kurengera inyungu z’abakinnyi.

Minisiteri ikaba yasabye amashyirahamwe yose kumenyesha no gukurikira ko nta kipe ihagarika amasezerano y’abakinnyi bitwaje COVID-19.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa