skol
fortebet

Rayon Sports yamaze gusinyisha Manace Matatu wakiniraga ikipe ya Gasogi United

Yanditswe: Sunday 05, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo gusinyisha umutoza Guy Bukasa n’umwungiriza we,ikipe ya Rayon Sports yasinyishije na Manasase Matatu wakinaga asatira mu ikipe ya Gasogi United nkuko byatangajwe na Perezida Munyakazi Sadate.

Sponsored Ad

Rayon Sports iri kugerageza kwiyubaka nyuma yo gutakaza bamwe mu bakinnyi bayo,yasinyishije umukinnyi wa Gasogi United ukina asatira witwa Manace Matatu.

Manace yagereye rimwe n’umutoza Guy Bukasa mu ikipe ya Rayon Sports ndetse bikekwa ko uyu mutoza ariwe wamuzanye.

Mu butumwa yanyujije kuriTwitter,Munyakazi yagize ati "Akazi karangiye kare.Manasse Matatu n’umukinnyi wa Rayon Sports mu myaka iri imbere."

Nyuma y’ubu butumwa,Sadate yahise ashyiraho ifoto ari kumwe na KNC bari guhuza ibirahuri bishimira iki gikorwa cy’ubucuruzi bakoze.

Mu minsi ishize umuyobozi wa Gasogi United,Kakoza Nkuriza Charles,yatangaje ko muri Gasogi United nta muntu utagurishwa uretse umugore we n’abana ariyo mpamvu yagurishije n’uyu mukinnyi ukina asatira.

Kuwa 02 Nyakanga 2020,nibwo uwari umutoza wa Gasogi United witwa Guy Bukasa,yasinyiye ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe w’imikino 2020/2021 .

Bukasa wari umaze umwaka muri Gasogi United,yahisemo gutandukana nayo yerekeza mu ikipe ya Rayon Sports.

Amakuru avuga ko Bukasa Guy wahembwaga $1500 muri Gasogi United azajya ahembwa $4000 mu ikipe ya Rayon Sports.

Bukasa ngo yahisemo kujya mu ikipe ya Rayon Sports, nyuma y’uko byinshi yasabye babimwemereye birimo kumwishyura ibihumbi 8 by’amadolari y’amadolari y’amezi 2 ye ya mbere ku kazi.

Ibitekerezo

  • Ntagitunguranye nawe azakugura niturebanabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa