skol
fortebet

Rayon Sports yanze ubwegure bw’Umunyamabanga wayo wari weguye mu minsi ishize

Yanditswe: Saturday 06, Jun 2020

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yatesheje agaciro ubwegure bw’umunyamabanga mukuru wayo, Abraham Kelly weguye ku mirimo ye,mu minsi ishize ubwo iyi kipe yari mu bibazo bikomeye byatejwe n’amikoro make yari mu ikipe.

Sponsored Ad

Kuwa 28 Gicurasi 2020,nibwo Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, Abraham Kelly wari umaze amezi 5 gusa atorewe uwo mwanya yeguye ku mirimo ye.

Bwana Abraham Kelly yanditse ko yeguye kubera impamvu ze bwite gusa amakuru yavugaga ko ubwegure bwe n’abandi beguye mu mpera z’ukwezi gushize bwari bugamije gushaka uko perezida w’ikipe Munyakazi Sadate yakwegura kugira ngo SKOL yemere kongera gutera inkunga ikipe bityo n’amikoro aboneke.

Ubwo Abraham Kelly yeguraga,yavuze ko azakomeza gufatanya n’abandi bafana ba Rayon Sports mu cyakomeza guteza imbere Rayon Sports.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Kamena 2020 nibwo hateranye inama ya Komite Nyobozi ya Rayon Sports hakurikijwe amabwirizwa yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Nyuma yo gusuzuma ubwegure bwa Abraham Kelly, Komite nyobozi yabwanze ndetse imusaba gukomeza imirimo ye.

Abrahm Kelly yatorewe kuba umunyamabanga wa Rayon Sports asimbuye Muhire Jean Paul ubu usigaye ari Visi Perezida wa mbere wa Rayon Sports.

Kelly yatorewe mu nteko rusange ya Rayon Sports yabaye tariki ya 19 Mutarama 2019 yabereye kuri King Fisher kuri Muhazi mu karere ka Gasabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa