Rayon Sports yashyize hanze ibisabwa kugira ngo yitabire amarushanwa atunguranye yatumiwemo
Yanditswe: Friday 24, Jan 2020
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwashyize hanze bimwe mu bisabwa abashaka kuyitumira mu marushanwa yabo bakwiriye kwitaho kugira ngo ibashe kuyitabira.
Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports yikuye mu mikino y’igikombe cy’intwari kubera ko FERWAFA yanze kwemera ubusabe bwayo bwo gukinisha abakinnyi bayo bashya batarabona ibyangombwa,yahise ishyira hanze ibaruwa y’amapaji 3 igaragaza ibyo ushaka kuyitumira agomba kubanza kwitaho mbere yo kuyoherereza urwandiko.
Ibi bisabwa Rayon Sports yabishyizeho kugira ngo izitabire irushanwa ryose ritarimo shampiyona, igikombe cy’amahoro, CECAFA, imikino nyafurika cyangwa indi mikino yemewe na FIFA,
Ibyo abifuza gutumira Rayon Sports bakwiye kwitaho
Ibitekerezo
Ndumva mukataje rwose. mukomereze aho. gusa ndahamya ko muzabihomberamo kuko bigaragaza ko hari ibyo muzakenera bikabagonga kubera ayo mabwiriza yanyu
Mugiye noneho kwigenga. gusa banyiri ugutegura amarushanwa murabe mwumva
Ni byiza. Ikipe igomba kugira umurongo ngenderwaho usobanutse.
Iyi mirongo migali ni ingenzi. Ntihazagire abongera kuyiyoberaho niba iyi mirongo migali batayubahirije. Ikipi ifite ubuzima gatozi nta kuyigaraguza agati. Ndemeza abategura amarushanwa bazabihomberamo. Irushanwa ritarimo Rayon nta bushyuhe ryagira.