skol
fortebet

Rayon Sports yakuriweho bimwe mu bihano yari yahawe na FERWAFA

Yanditswe: Friday 14, Feb 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu nibwo hasohotse imyanzuro y’ubujurire bwa Rayon Sports ku bihano 3 bikarishye yari yahawe na FERWAFA aho yasigaranye ibihano bibiri gusa birimo icy’amande y’ibihumbi 300 FRW no kumara ukwezi idakina umukino wa gicuti cyane ko FERWAFA yo yari yayihanye umwaka wose.

Sponsored Ad

Abinyujije kuri Twitter ye,Umuyobozi wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate yatangaje ko bamenye imyanzuro y’akanama k’ubujurire kateranye ku munsi w’ejo kuwa Kane kakumva ibisobanuro by’impande zombi.

Sadate yagize ati “Imyanzuro ku bujurire irasohotse, Dushimiye abantu n’inzego zinyuranye zagiriye Inama Impande zombi.
1. Amande ya 300K agumyeho
2. Kudategura imikino ya Gicuti mu Rda mu gihe cy’ukwezi
3. Kudategura imikino ya Gicuti hanze bikuweho
4. Kutitabira amarushanwa y’ubutwari bikuweho”

Ubwumvikane buke hagati ya Rayon Sports na FERWAFA bwatangiye kuwa 08 Gashyantare 2020 ubwo FERWAFA yafatiraga Rayon Sports ibihano 3 birimo kutazakina igikombe cy’intwari 2021,gutanga amande y’ibihumbi 300 FRW ndetse no kutazigera ikina umukino wa gicuti yaba mu Rwanda no hanze yarwo mu mwaka utaha iyihora kwikura mu gikombe cy’Ubutwari 2020.

Tariki 24 Mutarama 2020, nibwo Rayon Sports yatangaje ko yikuye mu irushanwa ry’Intwari, rihuza amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona y’ikiciro cya mbere, kubera ko hari ibyo yasabaga FERWAFA guhindura mu mabwiriza y’irushanwa birimo kwemera ko abakinnyi yari yaguze batarabona ibyangombwa bakina iri rushanwa, mu gihe FERWAFA yo yasabaga ko abazakina ari abasanzwe bafite ibyangombwa.

FERWAFA yanze ubu busabe bwa Rayon Sports bituma nyuma y’irushanwa iyihanisha biriya bihano 3 bikomeye bitavuzweho rumwe.

Benshi mu bakunzi ba Rayon Sports bishimiye iyi myanzuro cyane ko FERWAFA yari yatanze ibi bihano itabanje gusaba ibisobanuro ubuyobozi bwa Rayon Sports.


Ibitekerezo

  • Very nice, Gikundiro yari yarenganye kandi ntibyari bikwiye aya mande yo nanjye njyenyine nayatanga nk’umukunzi wa Gikundiro ariko Ikipe yanjye ikabona amahoro. Gusa byose byagombaga kuvaho kuko nta shingiro bifite.

    Very nice, Gikundiro yari yarenganye kandi ntibyari bikwiye aya mande yo nanjye njyenyine nayatanga nk’umukunzi wa Gikundiro ariko Ikipe yanjye ikabona amahoro. Gusa byose byagombaga kuvaho kuko nta shingiro bifite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa