skol
fortebet

Rayon Sports yasinyishije Iranzi Jean Claude na Irakoze Saidi yongerera amasezerano abakinnyi 2 bakomeye barimo uwo yagize kapiteni

Yanditswe: Friday 05, Jul 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije amasezerano y’imyaka ibiri Iranzi Jean Claude wirukanwe na APR FC,yongerera amasezerano y’imyaka 2 Mugisha Gilbert ukina asatira ndetse itangaza ko Rutanga Eric ariwe ugomba kuba kapiteni wayo nyuma y’aho yemeye kongera amasezerano y’imyaka 2 nawe.

Sponsored Ad

Rutanga Eric wananiranwe n’ikipe ya Nkana FC nyuma yo kumwemerera akayabo yajya kuyisinyira ikisubiraho,yamaze kongera amasezerano y’imyaka 2 ndetse ahita ahabwa igitambaro cy’ubukapiteni asimbura Manzi Thierry wari ukimaranye umwaka.

Kapiteni mushya wa Rayon Sports,Rutanga Eric w’imyaka 26,yageze muri Rayon Sports mu mwaka wa 2017 avuye muri APR FC,ayifasha gutwara ibikombe 4 mu myaka 2 ayikiniye.

Mugisha Gilbert byavugwaga ko ashobora kwerekeza muri APR FC,yafashe umwanzuro wo kuguma mu ikipe ya Rayon Sports nawe yongera amasezerano y’imyaka 2.

Uyu munsi kandi,Rayon Sports yasinyishije Iranzi jean Claude amasezerano y’imyaka 2 we na mugenzi we ukubutse I Burundi witwa Irakoze Saidi uzwi nka Desailly warangije shampiona y’Uburundi ari ku mwanya wa kabiri mu batsinze ibitego byinshi 19.Uyu musore wakiniye intamba z’abatarengeje imyaka 20 yari asanzwe akinira ikipe ya Musongati FC mbere yo gusinyira Gikundiro amasezerano y’imyaka 2.

Rayon Sports yatanze urutonde izakoresha muri CECAFA Kagame Cup 2019 rutariho Sarpong,Runanira Hamza,Nyandwi Saddam na Donkor,yamaze gusinyisha Iranzi Jean Claude amasezerano y’imyaka 2 nyuma yo kwirukanwa muri APR FC.

Uretse kuba yasinyishije Iranzi,Rayon Sports yavuguruye urutonde rw’abakinnyi 20 izakoresha muri CECAFA Kagame Cup aho yongeyemo iranzi na rutahizamu w’umunya Ghana witwa Saba Robert ikuramo Ndizeye Samuel na Bikorimana Gerrard.




Rutanga wagizwe kapiteni na Mugisha Gilbert bongereye amasezerano y’imyaka 2




Rayon Sports yasinyishije Iranzi na Irakoze Saidi ndetse ibashyira mu ikipe izakina CECAFA Kagame Cup ibasimbuje Ndizeye na Bikorimana Gerrard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa