startimes
Kigali
startimes

Rayon Sports yasinyishije Kwizera Olivier na Bigirimana Issa

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 July 2020 Yasuwe: 1365

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Nyakanga 2020,Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije abakinnyi babiri bahoze bakinira ikipe ya APR FC barimo umunyezamu Kwizera Olivier na rutahizamu Issa Bigirimana.


Sponsored Ad


Uyu munyezamu wakiniraga Gasogi United biravugwa ko yahawe akayabo ka miliyoni 7 FRW kugira ngo asinye uyu mwaka umwe gusa uku gusinya kurakurikirwa n’urubanza kuko umuyobozi wa Gasogi United yavuze ko yabasinyiye amasezerano mashya.

Umuyobozi wa Gasogi United,Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC bivugwa ko yahaye miliyoni imwe FRW yo kugira ngo amusinyire imbanzirizamasezerano ariko uyu munyezamu yamuteye umugongo yigira muri Rayon Sports cyane ko ngo we yemeza ko iyi miliyoni ariyo bamugurije.

Umunyezamu Kwizera Olivier yakiniye APR FC ayivamo ajya muri Bugesera, Free State Stars na Gasogi United yakiniraga.

Aya mafaranga Kwizera Olivier yavugaga ko yari yahawe nk’inguzanyo, Gasogi yatangaje ko ari igice cya mbere cya “recrutement” yari ahawe kandi ko uyu munyezamu na we abizi neza.

KNC yagize ati: “ikibazo cya Kwizera nacyumvise muri Media nanatangazwa no kumva nyiri ubwite abivuga.

Olivier dufitanye amasezerano dore ko nyuma y’uko ibyo kujya muri Congo byanze twaricaranye yemera ko twakongera amasezerano ndetse anatwaka “avance”. Twarabikoze nubwo twari mu bihe bigoye bya Covid.

Ntabwo twigeze tuguriza Olivier biragaragara mu masezerano no mu majwi birahari”.

KNC yabwiye Radio 10 ko afite ibihamya bihagije ndetse n’amajwi yemeza ko Kwizera yabasinyiye amasezerano bityo atagurishwa.

Kwizera usanzwe ari umunyezamu w’ikipe y’igihugu aje gusimbura KimenyiYves werekeje mu Rucaca.

Undi mukinnyi wasinyiye Rayon Sports ni rutahizamu Bigirimana Issa nawe wasinye gukina umwaka utaha w’imikino gusa.

Issa Bigirimana yakinnye imyaka itanu muri APR FC mbere yo kuyivamo yerekeza muri Yanga ntiyahirwa ni ko kugaruka mu Rwanda akinira Police FC igihe gito.

Amakuru avuga ko uyu yahawe miliyoni eshatu zo kumugura mu gihe azajya ahabwa umushahara w’ibihumbi 400 by’amanyarwanda.

Uretse aba basore 2,Rayon Sports yamaze gusinyisha Umunya-Togo Alex Harley ukina mu kibuga hagati afasha abataha izamu, Niyonkuru Sadjati wakiniraga Marines FC, Uwingiyimana Christophe wakiniraga Gicumbi FC, Arsène Nihoreho wavuye muri Olympic Star yo mu Burundi.



Bigirimana na Kwizera Olivier basinyiye Rayon Sports

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mugiraneza Jean Baptitse Migi yasezeye mu ikipe y’igihugu Amavubi

Umukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste Migi yatangaje ko bitarenze mu kwa cumi...
13 August 2020 Yasuwe: 364 0

PSG yasezereye bigoranye Atalanta muri UEFA Champions League

Ikipe ya PSG ihabwa amahirwe yo kuba yakwegukana igikombe cya UEFA...
12 August 2020 Yasuwe: 1241 0

Ronaldinho yakoreye amakosa muri hoteli afungiyemo

Ronaldo de Assis Moreira wamenyekanye cyane mu mupira w’amaguru nka...
12 August 2020 Yasuwe: 3356 0

Real Madrid yahishuriye abakinnyi bayo ibanga rikomeye

Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane n’abakinnyi be babwiwe n’ubuyobozi ko...
12 August 2020 Yasuwe: 2446 0

Hashize imyaka 10 ’Shyaka Clever’ wamenyekanye mu biganiro bya siporo...

Hari tariki ya 12 Kanama 2010 mu buryo butunguranye Shyaka Claver yitabye...
12 August 2020 Yasuwe: 2456 0

Juventus yahaye Arsenal abakinnyi 3 kugira ngo ibone Lacazette

Ikipe ya Juventus irifuza cyane rutahizamu w’ikipe ya Arsenal, Alexandre...
12 August 2020 Yasuwe: 3566 0