skol
fortebet

Rayon Sports yasubijwe bisi yayo yari imaze amezi 2 ifatiriwe n’Akagera Motors

Yanditswe: Friday 09, Aug 2019

Sponsored Ad

Kompanyi y’Akagera Motors yasubije Rayon Sports Bisi yayo yari imaze amezi abiri yarafatiriye kubera umwenda iyi kipe yari ibabereyemo itishyuriye igihe.

Sponsored Ad

Nkuko perezida wa wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yari yabyemereye abafana ku munsi w’ejo,iyi Bisi yabatijwe Rubabaza yarekuwe kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Kanama 2019 ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice ,yongera gusubira kuri gahunda yo gutwara abakinnyi.

Nyuma yo guhabwa iyi Bisi,Munyakazi yabwiye ikinyamakuru Rwanda Magazine dukesha iyi nkuru ati " Twumvikanye n’Akagera , hari ibyo badusaye kwishyura, turabyishyura , badusubiza imodoka. Badusabye ko twishyura imirimo ya Reparation bayikozeho. Nasezeranya abafana ko itazongera gufatirwa kandi bizajyana n’isezerano tugirana n’abafana ba Rayon Sports. Komite yacu ishyize imbere gukora ibyo ishoboye , kandi ibyo idashoboye ikabwira abakunzi ba Rayon Sports ko itabishoboye. Icyo dushyize imbere ni ukujya tuvugisha ukuri, icyo dushoboye tukagikorera igihe nkuko twabisezeranyije abanyamuryango."

Rayon Sports yahawe iyi modoka yayo ibanje kwishyura Miliyoni 50 Frw yari isigayemo zirimo 34 Frw zavuye mu mufatanyabikorwa wayo, Radiant Insurance.

Amezi yari abaye abiri Rayon Sports itagenda mu modoka yayo yaguze miliyoni 100 Frw mu kwezi k’ Ugushyingo umwaka ushize, kubera kutishyura neza ibyiciro by’amafaranga yari yasigaye ku kiguzi cy’iyi modoka.

Umuyobozi mushya wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yemeje ko ikipe ya Rayon Sports yari imaze amezi ane itishyura umwenda ibereyemo Akagera Motors, yiyongera ku mafaranga asaga Miliyoni ebyiri z’ikiguzi cy’imodoka (breakdown cover) yagiye ikurura iyi bus igihe yabaga yapfiriye mu nzira.

Rayon Sports iri kwitegura umukino w’ishyiraniro izakina na Al Hilal yo muri Sudani mu ijonjora rya mbere rya Total CAF Confederation Cup, uteganyijwe ku cyumweru tariki 11 Kanama 2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa cyenda.Kwinjira muri uyu mukino ni 3000 FRW, 5000 FRW, 15.000 FRW na 25.000 FRW.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa