skol
fortebet

Rayon Sports yatangaje ibizaba bigize Gikundiro Stadium n’akayabo gakenewe ngo yubakwe

Yanditswe: Saturday 16, Nov 2019

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports burashaka gukabya inzozi zo kubaka stade igezweho yakira abantu ibihumbi 64,irimo ibyangombwa byinshi bizatuma iyi kipe iva ku rwego ruto iriho ubu ikagera ku rushimishije nk’andi makipe yose akomeye ku ruhando nyafurika.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu kuri "Rayon Sports Day" nibwo Rayon Sports yashyize hanze igishushanyo mbonera cy’iyi stade y’igitangaza bituma bamwe bavuga ko izi nzozi zayo zidashoboka ndetse n’ababitekereje ari impirimbanyi z’ibidashoboka gusa ubuyobozi bwo buremeza ko bizagerwaho igihe cyose hazaba ubufatanye n’abafana.

Gikundiro Stadium izatwara asaga Miiyoni 100 z’amadorari ariyo mpamvu ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabwiye abafana babwo ko gutsindwa kwa mbere ari ugucika intege naho intsinzi ya mbere ikaba gukotanira ibyo bakunda.

Rayon Sports itagira ikibuga irashaka kwifashisha abafana bayo benshi mu Rwanda mu gukabya izi nzozi mu myaka mike iri imbere imirimo igatangira.

Ibikubiye mu gishushanyo mbonera cya Gikundiro Stadium:

1.Stade yakira abantu ibihumbi 64.000;
2.Amazu abiri y’ubucuruzi y’amagorofa 4 buri imwe kandi afatanye na Stade harimo aho gucururiza nka za Super Market,n’ubundi bucuruzi bunyuranye,

3.Ibyumba birenga igihumbi byo gukoreramo imirimo
inyuranye ( office, Hôtel, Night Club,Gym, Bar Resto, ...);

4. Piscine mpuzamahanga kandi ifite Stade yayo ifatanye na Gikundiro Stadium

5. Ibibuga bibiri by’imyitozo (kimwe cy’ubwatsi busanzwe,ikindi cy’ubwatsi bw’ubukorano na stade zabyo;

6. Ibibuga 3 bya Basket;
7. Ibibuga 2 bya Volley Ball;
8. Ikibuga kimwe cya Handball;
9. Ibibuga 3 bya Tennis
10. Parking yakira imodoka byibura ibihumbi 10

Nkuko byatangajwe na Perezida wa Rayon Sports,uyu mushinga wa stade ukeneye ubuso bungana na Hegitari 13.5 z’ubutaka.Mu myaka 2 harifuzwa ko hazaba hamaze gushyirwaho ibuye ry’ifatizo ahazubakwa iyi stade.

Nyuma y’ibi Sadate yagize ati "Iyi si stade ya perezida,si stade ya Komite ni stade y’abakunzi ba Rayon Sports.Tugiye kwegera abatwemereye ubutaka tubagezeho umushinga.Turashaka ko iba iya mbere muri EAC niyo mpamvu tugomba gushyira hamwe."

Umushinga wa Gikundiro Stadium watangiye gutekerezwaho aho perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yatangije uburyo bwa MK Card bwo gufasha abafana gutera inkunga ikipe bakoresha aya makarita mu guhaha,kunywesha lisansi no mu bindi bikorwa bitandukanye bikazafasha kubona aya mafaranga.

Mu mwaka wa 2003 Nyakubahwa Président wa Repubulika,Paul Kagame,yemereye Rayon Sports ikibanza cyo kuzubakamo iyi Stade, none nyuma y’imyaka myinshi igishushanyo mbonera cyayo cyagiye hanze.

Kugeza ubu Rayon Sports yatangiye gushaka abafatanyabikorwa benshi mu rwego rwo gushaka uko aya mafaranga yo kubaka stade yaboneka ngo imirimo itangire.


Rayon Sports irashaka kugira Stade yayo

Amafoto: Rwanda Magazine

Ibitekerezo

  • Imana ishyiremo umugisha nange ndifuza ko nazapfa stade ya rayon yaruzuye ndetse yaratangiye no kuyikoresha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa