skol
fortebet

Rayon Sports yatangaje ingengo y’imari izakoresha mu kugura abakinnyi muri uyu mwaka

Yanditswe: Saturday 22, Jun 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports ii kwiyubaka cyane yavuze ko aribwo bigitangira kuko ngo yapanze ko muri iri soko izakoresha aakayabo ka miliyoni 150 FRW igura abakinnyi bo kuyifasha kuzitwara neza mu marushanwa nyafurika yasogongeye ku cyanga cyayo mu mwaka wa 2018.

Sponsored Ad

Umujyanama w’iyi kipe akaba anahagarariye MK Sky Vision,Munyakazi Sadati yabwiye ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru ko imaze kugura abakinnyi bakomeye ariko icyiyubaka ku buryo nyuma y’igikombe cy’Amahoro izaba imaze kugura abakinnyi ikeneye ku kugero cya 70%.

Yagize ati “Biracyari mu mibare ariko nka Rayon Sports duteganya kutarenza miliyoni 150.tugomba no kongerera amasezerano Mugisha Giribert, Mazimpaka André, Nyandwi Sadam, Mutsinzi Ange, n’abandi.

Ku munsi w’ejo taliki ya 21 Kamena 2019 nibwo Rayon Sports yasinyishije Ciza Hussein,aba umukinnyi wa 5 isinyishije uyu mwaka nyuma ya Commodore, Iragire Saidi, Runanira Hamza na Bizimana Yannick.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa