skol
fortebet

Rayon Sports yategewe amamiliyoni y’ama FRW kugira ngo itsinde APR FC

Yanditswe: Friday 19, Apr 2019

Sponsored Ad

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bahawe intego y’ amamiliyoni n’ abantu ku giti cyabo,ama Fan Clubs,n’ubuyobozi kugira ngo itsinde mukeba wabo w’ibihe byose APR FC bahanganiye igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Rwanda Magazine kiba hafi cyane ya Rayon Sports n’ubuyobozi bwayo abitangaza, buri mukinnyi w’iyi kipe azahabwa akayabo k’ibihumbi 375.000 FRW mu gihe baba batsinze igitego kimwe APR FC cyane ko hari uwemeye kubaha arenzeho uko ibitego biziyongera.

Umuyobozi wungirije wa Rayon Sports,Muhirwa Freddy yabwiye Rwandamagazine.com dukesha iyi nkuru ati “Ubu tubaze intego abakinnyi bamaze gushyirirwaho zose, buri umwe azahabwa 375.000 FRW mu gihe baba batsinze igitego kimwe kuko hari uwemeye kubaha andi uko ibitego biziyongera. Uyu mukino niwo udusubiza mu guhatanira igikombe kandi ukaba waduha ibyishimo kuko tumaze iminsi dutsindwa nayo. Ntabwo ari ibintu byashimishije abafana. Ikindi cya 3, iyo dutsinze APR FC nicyo gipimo cyiza tuba twipimyeho nkatwe ikipe ya Rayon Sports."

Kuri uyu wa Kane tariki 19 Mata 2019 ubwo Rayon Sports yakoraga imyitozo ibanziriza iya nyuma, yasuwe n’abantu b’ingeri zinyuranye bari baje kubashyigikira ariko banaje kubabwira intego babashyiriyeho mu gihe baramuka batsinze APR FC.

The Blue Winners Fan Club imwe mu zigize Fan Clubs za Rayon Sports yemeye kuzatanga ibihumbi magana arindwi na mirongo itanu (750.000 FRW).

Ihuriro rya za Fan Club za Rayon Sports (Fan base) yo yemereye abakinnyi Miliyoni n’igice (1.500.000 FRW). Paul Ruhamyambuga, perezida w’icyubahiro wa Rayon Sports we yemeye Miliyoni (1.000.000 FRW) azatanga ku giti cye. Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeye agera kuri miliyoni n’ibihumbi magana inani (1.800.000 FRW) ni ukuvuga ko buri mukinnyi yazahabwa n’ubuyobozi 100.000 FRW mu gihe baramuka batsize APR FC.

Undi washyizeho agahigo kihariye ni Twagirayezu Thadee ukuriye akanama ngengamyitwarire ka Rayon Sports ndetse akaba ari umunyamuryango wa The Blue Winners. We yavuze ko buri gitego ikipe izatsinda gitanga intsinzi (igitego cy’icyinyuranyo), buri mukinnyi azajya akibarirwa 50.000 FRW.

Thadee yagize ati " Nimutsinda 2-1, ubwo buri umwe azacyura 50.000 FRW ariko munaramutse mutsinze 4-0, buri umwe yacyura 200.000 FRW."

Ayo mafaranga yose abakinnyi ba Rayon Sports bashyiriweho yaje asanga Miliyoni na magana inani (1.800.000 FRW) yatanzwe na Munyakazi Sadate ukuriye MK Sky Vision. We yayemeye ku wa mbere w’iki cyumweru ndetse yanabimenyeshereje abakinnyi mu myitozo.

Rayon Sports irakira APR FC kuri uyu wa Gatandatu mu mukino wa Shampiyona uzabera kuri Stade Amahoro i Remera saa 15:30. Kwinjira ni 2000 FRW, 5000 FRW ,10.000 FRW, 15.000 FRW na 20.000 FRW.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa