skol
fortebet

Rayon Sports yatumije inteko rusange izatorerwamo abayobozi bashya

Yanditswe: Thursday 22, Oct 2020

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatumiye Inteko rusange kuwa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2020 izatorerwamo abayobozi bashya b’ikipe basimbura Murenzi Abdallah na bagenzi be 2 bari ab’agateganyo.

Sponsored Ad

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Murenzi Abdallah uyobora Komite y’inzibacyuho, abanyamuryango ba Rayon Sports bamenyeshejwe ko kuri uyu wa Gatandatu ari bwo bazatora ubuyobozi bushya, ndetse bakanemeza amategeko mashya.

Iri tangazo rivuga ko abazatora ari abayobozi bakuru ba za Fan Club cyangwa se ababungirije igihe abakuru batabonetse ndetse na komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports.

Mu bisabwa hakuwemo ingingo ivuga ko utorwa agomba kuba hari amafaranga agomba kuba atunze aho mu minsi ishize byari byatangajwe ko ari miliyoni 25 FRW.

kugeza uyu munsi,nta muntu n’umwe uratangaza ko yiteguye kwiyamamariza kuyobora Rayon Sports, gusa amazina avugwa arimo Paul Muvunyi,Dr.Diane Gashumba n’abandi batandukanye.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa