skol
fortebet

Rayon Sports yavugutiye umuti ikibazo cya SKOL mu nama ya komite yaguye

Yanditswe: Sunday 23, Feb 2020

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2020,ubuyoboi bw’ikipe ya Rayon Sports bwakoze inama ya komite yaguye y’umuryango wayo, aho bwafashe imyanzuro itandukanye irimo n’ikibazo n’umufatanyabikorwa wayo SKOL.

Sponsored Ad

Nyuma y’iminsi havugwa kutumvikana kwa Rayon Sports n’uru ruganda,iyi kipe yicaye yiga ku mafaranga yifuza ko rwayiha kugira ngo bongere amasezerano gusa mu itangazo bashyize hanze umubare.

Byavugwaga ko Rayon Sports yasabye SKOL kuyina miliyoni 264 z’amafaranga y’u Rwanda gusa uru rugamba rwavuze ko ubu busabe ari ukwifuza gukabije.

Muri iyi nama kandi hemejwe ko hagomba gushyirwaho umutoza mukuru bitarenze kuwa 28 Gashyantare 2020 ndetse Rayon Sports yasabye ibissobanuro byimbitse umuyobozi wa SKOL uherutse kubandagaza.

Rayon Sports yahagaritse Martin Rutagambwa wari umujyanama wihariye wa perezida wayo mu bya tekiniki. Uyu mwanzuro wafatiwe muri iyi nama.

Ibyigiwe muri iyi nama:


Ibitekerezo

  • Hari uzabihomberamo tu. Gusa reka dutegereze ikizamo. Mwibuke ko amasezerano mufitanye atari yagera k’umusozo. Sadate ibyo umuyobozi wa Skol avuga n’ukuri n’ubwo kenshi ubabazwa n’ukuri

    Kakule vana amatiku aho ni nde se wakubeshye ko ibyo Skol ivuga ari ukuri, gusuzugura Umuyobozi w’ikipe bene kariya kageni?? amasezerano arahari ntawuyayobewe kandi ibikorwa byose na Sadate ni mu nyungu z’Ikipe byose bigomba gukorwa mu bwumvikane n’ubwubahane ntabwo ari imfashanyo Skol itanga byitwa partenariat.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa