skol
fortebet

Rayon Sports yazanye rutahizamu wakinnye igikombe cy’isi U20 anakina mu Bufaransa

Yanditswe: Friday 06, Dec 2019

Sponsored Ad

Rayon Sports yatangiye gukoresha igeragezwa rutahizamu Mamady Barry wakiniye ikipe y’igihugu ya Guinée-Conakry y’abatarengeje imyaka 20 mu gikombe cy’isi cya 2017,waje mu Rwanda avuye mu Bufaransa.

Sponsored Ad

Nkuko inkuru dukesha urubuga rwa Rayon Sports ibitangaza,ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2019, saa 16:15 nibwo uyu rutahizamu yasesekaye mu mujyi wa Kigali anakurikirana umukino Rayon Sports yanganyije na Police FC 0-0.

Nyuma yo kuruhuka yahise atangira imyitozo na bagenzi be ku kibuga cyo mu Nzove, ‘Rayon Skol Training Center’ aho yatangiye urugendo rwo kwigaragariza Javier Martinez Espinoza n’abamwungirije kuri uyu wa Kane tariki 5 Ukuboza 2019.

Uyu mukinnyi ukina ku mpande asatira,ukinisha akaguru k’imoso yavutse tariki 22 Mutarama 1997. Kuko mu 2017 yari afite imyaka 20 yari mu bakinnyi ngenderwaho b’ikipe y’igihugu ya Guinée-Conakry yabaye iya gatatu mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 cyegukanywe na Zambia.

Byamuhesheje amahirwe yo gukina igikombe cy’isi cyabereye muri Korea y’epfo aho yisanze mu itsinda rya mbere ririmo Korea yakiriye amarushanwa n’ibindi bihangange bya ruhago nka Argentine n’Ubwongereza.

Muri iki gikombe cy’isi basezerewe mu matsinda batahanye inota rimwe kuko batsinzwe imikino ibiri na Korea na Argentine, banganya umukino umwe n’Ubwongereza bwari buri mo abakinnyi bazwi ubu nka; Fikayo Tomori wa Chelsea wanitsinze igitego ku mukino banganyije na Guinée-Conakry, Ainsley Maitland-Niles wa Arsenal, Dominic Solanke wa A.F.C. Bournemouth, Dominic Calvert-Lewin wa Everton n’abandi.

Nyuma y’iki gikombe cy’isi, Mamady Barry yagiye mu Bufaransa akora igeragezwa mu makipe atandukanye yaho arimo; FC Nantes yo mu cyiciro cya mbere na FC Sochaux yo mu cyiciro cya kabiri ariko ntiyahirwa asubira iwabo aho yakinnye mu makipe atandukanye arimo Soumba FC, Renaissance Football Club na Hafia FC.

Aya makipe yayavuyemo asubira mu Bufaransa kongera kugerageza amahirwe biranamuhira akinira ES Boulazac Isle Manoire FC yo mu cyiciro cya kane mu Bufaransa.

Iyi kipe yayivuyemo mu mpeshyi y’uyu mwaka mbere yo kuza mu Rwanda, muri Rayon Sports ikipe abona nk’inzira izamufasha kugera ku byiza muri ruhago ya Afurika.

Mamady Barry aganira na Rayonsports.rw ku mahitamo yo kuza mu Rwanda yagize ati: “Numvise izina rya Rayon Sports narimenye ndibwiwe n’ushinzwe kunshakira isoko. Yambwiye ko ari ikipe nkuru kandi ikomeye ifite n’imishinga myiza y’ahazaza niyo mpamvu nafashe umwanzuro wo kuza aha.”

Avuga ku myitozo ya mbere yakoze yakomeje agira ati: “Nabonye ari ikipe nziza. Nakoze imyitozo iri ku rwego rwo hejuru. Mfite inzozi zo gukina muri iyi kipe y’amateka mu Rwanda. Nifuza kongera ubunararibonye bwanjye n’impano kubyo iyi kipe isanganywe.”

Uyu rutahizamu usatira aciye ku mpande,afite umuvuduko gusa arakomeza kurebwa n’abatoza ba Rayon Sports, nashimwa azasinyishwa amasezerano yiyongere kuri mugenzi we Drissa Dagnogo ukomoka muri Côte d’Ivoire uheruka gusinya amasezerano mu mpera z’ukwezi gushize.




AMAFOTO: Rayon Sports

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa