skol
fortebet

Rayon Sports yazukiye kuri Marines FC iyitura umujinya yari imaranye iminsi mu gihe AS Kigali yaherewe isomo I Huye

Yanditswe: Wednesday 06, Nov 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yari imaze imikino 3 idatsinda yazukiye kuri Marines FC iyitura umujinya wose yari ifite mu mukino w’umunsi wa 08 wa shampiyona aho yayinyagiye ibitego 6-1 kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Sponsored Ad

Rayon Sports yari imaze iminsi itenguha abafana bayo,yiyunze nabo byimazeyo ubwo yegeraga Marines FC ibitego 6-1.,ihita ifata umwanya wa 4 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Rayon Sports yatangiye umukino igaragaza ko ishaka kwihimura nubwo yakinnye uyu mukino idafite rutahizamu Sarpong Micheal uherutse guhagarikwa kubera imyitwarire mibi yagaragaje I Nyagatare atunga musumbazose abafana.

Rayon Sports yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 18 w’umukino, ubwo Rutanga Eric yateraga coup Franc ikijyanamo.

Nyuma y’iminota ibiri gusa, Iranzi Jean Claude yaciye mu rihumye ba myugariro ba Marines, atsinda igitego cya 2 cyatumye abafana ba Rayon Sports bizera ko batongera gutaha bababaye.

Ku munota wa 27, Iranzi Jean Claude uhagaze neza cyane muri iyi minsi yatsindiye Rayon Sports igitego cya gatatu ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Marines FC yanze guhara ishema n’igitinyiro maze ku munota wa 45, Mugenzi Bienvenue ayitsindira igitego n’umutwe kuri koruneri yari itewe na Muzerwa Amini,winjiye mu kibuga asimbuye Nishimwe Blaise.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isatira cyane maze ku munota wa 56 Mugisha Gilbert ayibonera igitego cya kane.

Ku munota wa 61 Iragire Saidi yaboneye Rayon Sports igitego cya 5 ku mupira yahawe na Runanira Hamza wasimbuye Rugwiro Herve utakinnye uyu mukino kubera amakarita 3 y’umuhondo.

Ku munota wa 74, Rayon Sports yakoze impinduka havamo Commodore na Iragire Saidi hinjiramo Maxime na Habimana Hussein.

Oumar Sidibe nawe yanze ko ubu busabane bumucika,maze,ku munota wa 79, atsindira Rayon Sports igitego cya 6 ku ishoti rikomeye Iranzi Jean Claude yateye mu izamu umunyezamu Patrick akawukuramo umusanga aho yari ahagaze awusongamo.

Rayon Sports yagaragaje ko ari ikipe nkuru imbere ya Marines FC ndetse iba ikipe ya mbere itsinze ibitego byinshi mu mukino umwe muri iyi shampiyona ya 2019/2019.Umukino warangiye ari 6-1.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu ni uwo AS Kigali yanyagiwemo na Mukura VS ibitego 3-1 byatsinzwe na Ndizeye Innocentku munota wa 9,Iradukunda Jean Bertrand ku munota wa 14 na Ntwari Evode ku munota wa 71 Mu gihe impozamarira ya AS Kigali yatsinzwe na Nkinzingabo Fiston.

Gutsinda uyu mukino byafashije Rayon gufata umwanya wa 4 n’amanota 15 mu gihe Police FC iyoboye urutonde n’amanota 18, Mukura VS na APR FC itarakina umukino w’umunsi wa 08 zikayikurikira na 17.


Rayon Sports yiyunze n’abafana bayo

Ibitekerezo

  • Nice kabix kur gkndr

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa