skol
fortebet

Rayon Sports yikuye mu irushanwa ry’igikombe cy’Intwari 2020

Yanditswe: Friday 24, Jan 2020

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza ko itazitabira irushanwa ry’Igikombe cy’Intwari 2020 kubera ko yangiwe gukoresha abakinnyi bayo badafite ibyangombwa iherutse gusinyisha.

Sponsored Ad

Rayon Sports ntizitabira iri rushanwa rigomba gutangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2020 nyuma y’aho FERWAFA yanze kumva ubu busabe bwayo.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yabwiye Radio Rwanda muri iki gitondo ko batacyitabiriye iri rushanwa kuko FERWAFA yanze kubemerera gukinisha abakinnyi baherutse gusinyisha batarabona ibyangombwa.

Yagize ati “Nka Komite ya Rayon Sports twaricaye dusanga ntacyo byatumarira kuko banze kumva ubusabe bwacu. Ejo tuzabyuka tujya mu myitozo mu Nzove.”

Mu mategeko agenga iri rushanwa, harimo ko buri kipe igomba gukinisha abakinnyi bafite ibyangombwa byo gukina amarushanwa ya FERWAFA, abasimbura bakaba batanu ndetse n’abanyamahanga batatu.

Ku munsi w’ejo nibwo Rayon Sports yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko ititeguye gukina iri rushanwa nibatayemerera gukoresha abakinnyi bayo batarabona ibyangmbwa.

Igikombe cy’Intwari cyitabirwa n’amakipe 4 yabaye aya mbere mu mwaka w’imikino uba uheruka ariyo mpamvu uyu mwaka ryarimo iyi Rayon Sports yatwaye igikombe,APR FC,Mukura VS na Police FC.

Rayon Sports yagombaga gutangira ihura na Police FC kuri uyu wa Gatandatu nimugoroba.Ntacyo FERWAFA iratangaza kuri iki cyemezo.

Ibitekerezo

  • Ariko Rayons yigize iki? Bashatse kugaragaza iki ? Harya ngo itariho ngo umupira wo mu Rwanda ntiwabaho ? Sha ndabagaye pe

    Gasenyi rwose uranyumije.............................FERWAFA RWOSE muciye agasuzuguro kuko ibi nutabona yabanaga agasuzuguro gakabije gasenyi yagaragaje. umuntu wese wumvise interview y’umuvugizi wa gasenyi uburyo yishongoraga ngo aho gukina bakina imikino ya gishuti n’andi makipe. rwose ikigenderewe s’uguhangana ariko mugomba gukurikiza amabwiriza.

    Umwanzuro ferwafa yafashe iyo uza gutandukana n’uyu nari kwemera ko Rayons koko igira imaraga. ariko mugaragaje ko mutagendera k’urusaku rya gasenyi....................... Ikikombe cyitiriwe intwari mugiye kugitesha agaciro kubera ubuswa bwanyu........... mwakwikura mw’irushanwa twe tuzi agaciro kayo turakomeza tunezererwe tunashima intwari z’ uRwanda

    Gasenyi yanze kongera guseba.rata mwarebye kure

    Mana we sindi umu Rayons kandi nzapfe ntabaye we. ariko itesheje agaciro rino rushanwa

    Njyewe ibyo rayon sport ikoze ndabyemera kbsa kuko bigaragara ko abategura ririya rushanwa babogamiye kuri equipe ntiriwe mvuga ni gute vavuga ngo hazakina abafite licence kandi uzi ko abakinnyi ba Rayon bayisabiwe utayibahaye uzi neza ko abakinnyi Rayon yakoreshaga hari abagiye mu yandi ma kipe bagombaga gusimburwa nabo wimye licence?

    ascyi we,ariko narumiwe,iyi equipe ntigira nibanga kweli,no kwizihiza umunsi wintwari banze gukina,ubwo se barusha icyi andi macyipeyemeye gukina,yewe murigaragaje nibitekerezo byanyu rwose,narumiwe

    Ndashaka kubwira abantu mbona barenzwe n’iminwa yabo itagira ikinyabupfura aribo: Juvensi, Seth, Simbi Kamayiresi na we wiyise Kakure nubwo uri Pirate.
    Rayon Sport yakoze ikurikije uburenganzira bwayo sinumva impamvu mwarwaye diarrhee y’amagambo mwa bikona mwe, mufate iki: muzajye kureba izo ngirwamakipe zanyu aho zicurangira abahetsi boshye zasaze natwe aba #rayon abazabishobora bazajye kumyitozo ya Gikundiro yabo; icyo nzi cyo muzemera na #Panthere byarangiye yemeye nutari umugatolika ntayobewe ko ariyo ifite abayoboke benshi nutemera urukwavu ntayobewe ko ruzi kwiruka. ibindi byose muri kwivugisha nibaza impamvu yabyo asyi weeeeee nako muzagende mugitware kibaheshe tike yo gusohoka muri CAF CHAMPIONS LEAGUE jye maze no kubarambirwa mumaze kunger ahantu ariko iyo ngirwarushanwa izarangira mubonye agaciro a Rayon harya kuki nta na rimwe barashyira umukino wa #MUKARA aka #SHISHAKIBONDO nyuma yuwa GIKUNDIRO? ntimukirengagize ukuri kuko turayoboyekandi ntiduteze kuvaho kuko twe turifashije ntidufashwa na Leta kuko isha kuyindi yahinduka bigapfa byose

    Ndabona abatanze ibitekerezo mwese mwikomye Rayon, njye nemera Rayon iri mu maraso n’ibyo yakoze ni byo 100% ntabwo Gikundiro ari cishwa aha kandi ni uburenganzira bwayo bwo gukina irushanwa cg ntirikine kimwe nuko ifite uburenganzira bwo gutanga ibyifuzo byayo no kugaragaza ibitanoze, wowe wiyise Juvens uvuga ngo uzapfe utabaye umurayon n’ubundi ntacyo wayimarira, Seth wivugisha ngo Gasenyi itinye kongera guseba ngaho mbwira indi equipe hano yageze mu matsinda ya CAF Confederation ku buryo yatera ubwoba Rayon Sports, wowe Kamayirese wiyemera ngo FERWAFA yaciye agasuzuguro ahubwo ni Gikundiro yagaciye kuko igihe ibyo yagaragaje nk’imbogamizi bitakuweho yafashe umwanzuro unogeye abakunzi bayo, twese tuzi agaciro k’Intwari zacu turanazubaha cyane icyo twanze ni imikorere ya FERWAFA itajya yumva ibyifuzo by’abanyamurayango bayo. Amazimwe ashire Rayon twakoze ibiri mu nyungu zacu na FERWAFA yakoze ibyo ishaka , ibyo birahagije.

    Njye nemera ko Rayon Sport iri mukuri 100%. Mu byukuri si amategeko FERWAFA isanzwe igenderaho, ahubwo ni amategeko ya bamwe mubahakora bishyiriyeho bijyanye n’amarangamutima yabo cg bijyanye n’ibyifuzo byabo, kuko mubazitabira ririya rushanwa nta numwe bagishije inama. Kuba Rayon Sport yasanze nta nyungu yakuramo, ni uburenganzira bwayo bwo kutaryitabira. Nta mategeko agenga umupira w’amaguru mu Rwanda, muri Africa, na FIFA yishe. Nta kosa rero yakoze. Ikosa narishyira ku bakozi bamwe ba FERWAFA bayivangiye. Inama natanga ni uko ubutaha byaba byiza bagiye batumira amakipe bireba bakabanza bakemeranwa ku mategeko azarigenga. Naho umunsi mwiza nk’uyu w’Intwari uzakomeza kuvangirwa n’ubushishozi buke bwa bamwe bashyiraho amategeko y’iri rushanwa. None se ubushize ko bemereye abakinnyi bose gukina hari inenge ryaribonetsemo? Irusahanwa ry’umunsi w’intwali ntiryagenze neza? None dore kubera kutaba "flexible" rijemo agatotsi. Ubutaha ntibizongere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa