skol
fortebet

Rayon Sports yirukanye myugariro wayo imuziza imyitwarire mibi

Yanditswe: Wednesday 26, Feb 2020

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaz gutandukana na myugariro wayo Runanira Amza wari uyimazemo amezi icyenda kubera imyitwarire mibi irimo kutitabira akazi.

Sponsored Ad

Mu butumwa Rayon Sports yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter,yavuze ko yatandukanye na Runanira Amza mu buryo bwemewe.

Yagize iti " Rayon Sports yatandukanye mu buryo bwemewe na myugariro Runanira Amza kubera amakosa yo kutitabira akazi."

Uyu myugariro yavuzweho imyitwarire mibi mu minsi ishize irimo gusiba imyitozo akigira mu kabari ndetse ngo hari ubwo yigeze kurwanira muri kamwe yasinze.

Nyuma y’aho ubuyobozi bwa Rayon Sports bubimenyeye,bwamwandikiye bumusaba ibisobanura yanga kubitanga ndetse ntiyasaba imbabazi.

Bivugwa ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamusabye kujya gukorera imyitozo mu bato arabyanga birangira yirukanwe.

Runanira Amza yari umukinnyi ukiri muto ndetse ikipe ya Rayon Sports yifuzaga kumwubakiraho ubwugarizi bwayo gusa ntibyakunze kubera iyi myitwarire igayitse

Runanira yasinye amasezerano y’imyaka 4 muri Rayon Sports avuye muri Marines FC tariki 16 Kamena 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa