skol
fortebet

Rayon Sports yirukanye umutoza wayo Javier Martinez Espinoza nyuma y’amezi 3 gusa

Yanditswe: Tuesday 24, Dec 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kubikira imbehe uwari umutoza wayo Javier Martinez Espinoza nyuma y’amezi 3 gusa bari bamaze bakorana aho bikekwa ko azize umusaruro mubi waturutse ku mukino yatsinzwemo na APR FC ibitego 2-0.

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter,yemeje ko yatandukanye n’uyu mutoza w’umunya Mexico wayigezemo kuwa 21 Nzeri 2019.

Rayon Sports yagize ati “Rayon Sports yamaze gutandukana n’uwari umutoza wayo Javier Martinez Espinoza wari umaze amezi asaga muri iyi kipe.

Twumvikanye n’uyu munya Mexico gusesa amasezerano nk’umutoza mukuru.Byinshi birakurikiraho.

Amakuru aravuga ko uyu mutoza atumvikanaga n’abatoza bamwungirije ndetse yagiriwe inama nyinshi mu mikinishirije yanga kuzumva.Uyu mutoza yavuzweho guheza abakinnyi barimo Kakule Mugheni Fabrice ukundwa cyane n’abafana.

Espinosa w’imyaka 46 yakinnye umupira w’amaguru iwabo muri Mexique, atangira ibyo kuwutoza mu 2012 atoza amakipe y’iwabo.

Mu 2016 yatoje ikipe ya Carcha muri Guatemala, mu 2017 atoza ikipe yitwa Juventus FC yo muri Nicaragua.

Yatoje bwa mbere muri Afurika mu mwaka ushize ubwo yatozaga ikipe ya Vipers yo muri Uganda nayo yahise imwirukana.

Mu kiganiro yahaye urubuga rw’ikipe,Umuvugizi wa Rayon Sports Nkurunziza Jean Paul yemeje aya makuru avuga ko ubuyobozi bwakurikije icyo amasezerano avuga bwirukana uyu munya Mexico gusa yanze kubitangazaho byinshi avuga ko baraza gutanga amakuru arambuye.

Yagize ati: “Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatandukanye na Javier Martinez Espinoza ku bwumvikane. Hari ibyo amasezerano dufitanye adusaba mu gihe cyo gutandukana, turaza gukurikiza icyo amategeko ateganya dutandukane neza.”

Umutoza Martinez yatsinze imikino 9,anganya 4,atsindwa imikino 2 mu mikino 15 ibanza ya shampiyona y’u Rwanda.Yarangije ku mwanya wa 3 n’amanota 31.

Javier Martinez Espinosa abaye umutoza wa munani utandukanye n’ikipe ye nyuma y’amezi atatu gusa shampiyona itangiye.

Ibitekerezo

  • Hahahahahaaaaaaaaaaahaahahahahahahaahahahahahaahhhaahahahhahahahhahahahahahahahaahha.... Ikipe ya Rayon Sports yamaze kubikira imbehe uwari umutoza wayo Javier Martinez Espinoza nyuma y’amezi 3 gusa bari bamaze bakorana aho bikekwa ko azize umusaruro mubi waturutse ku mukino yatsinzwemo na APR FC ibitego 2-0.
    mbega inkuru rwose inejeje. gukubita Gasenzi birukana umutoza cg umukinnyi. ubutaha uzataha ni Sadate

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa