skol
fortebet

Rayon Sports yishyuye umutoza Ivan Minnaert wari uyimereye nabi

Yanditswe: Monday 14, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports iratangaza ko yamaze gukemura ikibazo cy’ideni rya miliyoni zisaga 14 Frw yari ibereyemo uwahoze ari umutoza wayo, Ivan Minnaert wayishinje kumwirukana binyuranyije n’amategeko akayitsinda.

Sponsored Ad

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter,Rayon Sports yatangaje ko ikibazo yari ifitanye na Minnaert cyakemutse ndetse ishyiraho ifoto y’uyu mugabo yahuje amaboko na Perezida Munyakazi Sadate.

Ubutumwa Rayon Sports yashyize hanze bugira buti “Turashaka gutangaza ko Rayon Sports yumvikanye na Ivan Minnaert ku byerekeye kwishyurwa.Ibirenzeho biraguma kuba ibanga.

Yakomeje iti “Ibibazo twari dufitanye (@rayon_sports & Ivan Minnaert) byakemutse.”

Ku gicamunsi nibwo amakuru yacicikanye ko Rayon Sports iri ku meza na Ivan Minnaert bumvikana uburyo yaba imwishyuye igice cy’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 7 hanyuma izisigaye akazazihabwa nyuma.

Hari amakuru akomeje gusakara hirya no hino avuga ko bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bahisemo kwicara bagakemura ibibazo byose bafite birimo ubwumvikane buke n’amikoro aho ngo iyi kipe yahawe amadolari menshi n’umwe mu bakunzi bayo ngo yiyubake.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye kongera kwisubiza abakinnyi Kiyovu Sports yayitwaye barimo Kimenyi Yves,Irambona Eric ndetse ngo ikanayisahura rutahizamu Babuwa Samson yifuza gutangaho miliyoni 20 FRW.

Aba bakire bakunda Rayon Sports kandi ngo bahisemo kwicarana bagakemura ikibazo ikipe ifite bitabaye ngombwa ko RGB ibaha umwanzuro cyangwa Minisiteri.

Hari andi makuru avuga ko izi miliyoni 7 FRW zivugwa zatanzwe n’umukunzi wa Rayon Sports kugira ngo Minnaert yishyurwe ariko ngo na SKOL igiye kugaruka itanga miliyoni 500 FRW.

Ku wa Mbere w’icyumweru gishize,Ubunyamabanga bwa FERWAFA bwageneye umuyobozi wa Rayon Sports ibaruwa imumenyesha ko iyi kipe ibujijwe kwandikisha abakinnyi mu gihe itarishyura Ivan Minnaert.

Ku wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri nibwo Komisiyo y’Imyitwarire muri FERWAFA yateranye, isanga iminsi 60 yari yahaye Rayon Sports ngo ibe yamaze kwishyura kuva tariki ya 2 Nyakanga 2020, itarubahirijwe.

Ishingiye ku ngingo ya 61.c, y’amategeko agenga umupira w’amaguru mu Rwanda, Komisiyo y’Imyitwarire yategetse ko “Rayon Sports idashobora kwandikisha abakinnyi bayo kugeza igihe izaba yarangije kwishyura Ivan Jacky Minnaert amafaranga yatsindiye.”

Imiterere y’ikibazo cya Rayon Sports na Ivan Minnaert

Umubiligi Ivan Minnaert yasinyanye na Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri tariki ya 27 Mata 2018, ariko aza gusezererwa nta nteguza tariki ya 20 Nyakanga 2018, ashinjwa gusagarira Hakizimana Corneille wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

Uyu mutoza yareze Rayon Sports ndetse umwanzuro w’Akanama ka Ferwafa gashinzwe gukemura amakimbirane wemeza ko ubusabe bwa Ivan Minnaert bufite ishingiro, gategeka Rayon Sports kumwishyura ibihumbi $35,535.

Tariki ya 9 Kanama 2019, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye FERWAFA, bujuririra icyemezo, aho bwemezaga ko Akanama gashinzwe gukemura impaka gashobora kuba karabogamye.

Imyanzuro ya Komisiyo y’Ubujurire yongeye kuburanisha uru rubanza mu mizi tariki ya 7 Ukuboza 2019, yavugaga ko Rayon Sports hari ibyo itubahirije byari byumvikanyweho n’impande zombi.

Iyi Komisiyo yemeje ko Rayon Sports igomba kwishyura Ivan Minnaert $7500 yari yasigaye ku masezerano bumvikanyeho ndetse ikanatanga n’indishyi z’akababaro zingana n’ibihumbi $2000 kubera ubwumvikane butubahirijwe, amafaranga ikayamarana umwaka n’igice.

Komisiyo y’Ubujurire yemeje ko kandi Rayon Sports igomba kwishyura Ivan Minnaert ibihumbi $4000 y’indishyi angana n’umushahara w’ukwezi kumwe yari kujya ahembwa Ivan Minnaert iyo aza guhabwa amasezerano mashya y’Umuyobozi wa Tekiniki.

Yategetse kandi Rayon Sports kwishyura uyu mutoza w’Umubiligi $820 y’itike y’indege Kigali- Bruxelles bari bemeranyijwe ndetse n’ibihumbi 500 Frw y’igihembo cya Avoka aho kuba $1000 nk’uko uruhande rwa Minnaert rwabyifuzaga.

Muri rusange, FERWAFA yemeje ko Rayon Sports izishyura Ivan Minnaert ibihumbi $14,320 bingana na miliyoni 13.836 Frw, aho kuba miliyoni 32.5 Frw nk’uko byari byemejwe n’Akanama nkemurampaka muri Nyakanga 2019. Aya yiyongeraho kandi ibihumbi 500 Frw y’igihembo cya Avoka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa