skol
fortebet

Rayon Sports yiyemeje kwitabaza Perezida Kagame ku karengane ivuga ko yakorewe na FERWAFA

Yanditswe: Monday 10, Feb 2020

Sponsored Ad

Perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate, yatangaje ko biteguye gushyikiriza ikibazo cy’ibyo bita akarengane bakorewe na FERWAFA, Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Sponsored Ad

Sadate yavuze ko mu rwego rwo gushaka kurenganurwa ku bihano 3 bikomeye bafatiwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, “FERWAFA” ibaziza ko banze kwitabira irushanwa ry’Intwari 2020,biteguye no kwitabaza nyakubahwa perezida wa Repubulika.

Aganira n’ikinyamakuru Rwanda Magazine dukesha iyi nkuru, Munyakazi Sadate yavuze ko bagiye gukora ibishoboka byose bagasaba kurenganurwa byaba na ngombwa bakabigeza ku Ntore izirusha intambwe.

Ati “ Muri iki gihugu iyo tubona Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ari hariya ni ukuri Abanyarwanda duhita twumva twigiriye ikizere ‘confidence’, ni impano Imana yatwihereye, ni nayo mpamvu dushira amanga tukavuga oya ku karengane, oya ku mikorere mibi, buriya nta kindi kibidutera nk’Abanyarwanda ni uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ahari tumukunda tumufitiye ikizere ko ari umugabo ushyira mu gaciro akumva abantu bose akarenganura abarenganye.”

Turizera rero y’uko nibiba ngombwa nawe turamwitabaza, tugaragaze ibibazo byose biri mu mupira w’amaguru, uretse ibi mureba ariko nyuma ya rido hari ibibazo byinshi ntashatse kuvuga mu itangazamakuru ariko mwumve ko dufite ibibazo byinshi mu mupira w’amaguru dufite akarengane dukorerwa inshuro nyinshi tudashobora kwemera ko gakomeza gutyo.

Ku munsi w’ejo,umuvugizi wa Rayon Sports Nkurunziza Jean Paul yatangaje ko bamaze kujuririra ibihano 3 bikomeye bahawe na FERWAFA ndetse ngo banatanze igarama ry’ubu bujurire bwabo.

Tariki 24 Mutarama 2020, nibwo Rayon Sports yatangaje ko yikuye mu irushanwa ry’Intwari, rihuza amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona y’ikiciro cya mbere, kubera ko hari ibyo yasabaga FERWAFA guhindura mu mabwiriza y’irushanwa birimo kwemera ko abakinnyi yari yaguze batarabona ibyangombwa bakina iri rushanwa, mu gihe FERWAFA yo yasabaga ko abazakina ari abasanzwe bafite ibyangombwa.

FERWAFA yahaye Rayon Sports ibihano 3 birimo kutazakina igikombe cy’intwari 2021,gutanga amande y’ibihumbi 300 FRW ndetse no kutazigera bakina umukino wa gicuti yaba mu Rwanda no hanze yarwo mu mwaka utaha.

Ibitekerezo

  • Sadete we tuza ugane inzego z’umupiraw’amaguru uve muri rwaserera uvuga ubusa

    Umva aho muhera mubona se ntarundi rwego mwabwira mutabwiye H.E?mwarasuzuguye mukwiye gusaba imbabazi abanyarwanda mureke amateshwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa