skol
fortebet

Rayon Sports yujuje umukino wa 19 idatsindwa ishyikirizwa igikombe na miliyoni 32 FRW [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 01, Jun 2019

Sponsored Ad

Imbere y’abakunzi bayo bari mu byishimo byinshi kuri stade Amahoro I Remera,Rayon Sports yatsinze Marines FC ibitego 3-0 mu gice cya mbere,yuzuza imikino 19 yikurikiranya idatsindwa ndetse ishyikirizwa igikombe cya miliyoni 32 FRW.

Sponsored Ad

Ubumwe bw’abakinnyi,abayobozi,abatoza n’abafana nibwo bwatumye iyi kipe ya Rayon Sports yegukana iki gikombe cy’amateka yatwaye APR FC yayirushaga amanota 14 mu mpera z’igice cya mbere cya shampiyona.

Rayon Sports yagurishije abakinnyi benshi,yahuje umukino nyuma yo gutsindwa n’abakeba bayo bose mu mikino y’igice cya mbere cya shampiyona irabigaranzura bose mu cya kabiri,niko gutwara igikombe cyayo cya 09.

Rayon Sports yatsinze Marines FC ibitego 3-0,byatsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 19,uwa 27 Jules Ulimwengu atsinda icya kabiri hanyuma ku munota wa 33 Mugisha Gilbert atsinda igitego cya 3.Jules Ulimwengu yakoze agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere mu mateka utsinze ibitego 20 muri shampiyona y’u Rwanda.

Rayon Sports yahawe igihembo na miliyoni 25 FRW ziyongeraho izindi 10 yatwaye kubera ko yarangije mu makipe 4 ya mbere.

Mu yindi mikino yabaye,APR FC yari ku gitutu gikomeye cyo gutsinda Police FC kugira ngo abakinnyi babone imishahara y’ukwezi kwa Gicurasi,yayitsinze ibitego 2-0 bya Mangwende na Nkinzingabo Fiston biyifasha kurangiza bidasubirwaho ku mwanya wa 02 ndetse ubwo abayobozi babo baraza kubaha imishahara yabo nkuko bari babibasezeranyije.

Ikipe yamanukanye n’Amagaju FC mu cyiciro cya kabiri ni Kirehe FC yatsinzwe na Bugesera FC ibitego 3-2 mu gihe Mukura VS yanganyije na Gicumbi FC igitego 1-1.Musanze FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-0,Espoir FC inganya 0-0 na AS Muhanga mu gihe Amagaju FC yo yatsinze AS Kigali ibitego 2-1,Sunrise FC yanganyije na Etincelles FC 0-0.

Ikipe ya Marines FC yakoze benshi ku mutima kubera ko yemeye gukora Fair play, ikora imirongo ibiri, abakinnyi ba Rayon Sports bacamo hagati, babakomera amashyi kubera ko batwaye igikombe.

Rayon Sports yegukanye igikombe cy’uyu mwaka ifite amanota 72 mu gihe APR FC ya kabiri yo ifite amanota 65,Mukura VS yabaye iya 3 n’amanota 59 mu gihe Police FC yabaye iya 4 n’amanota 50.

Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya 09 [1975, 1981, 1997, 1998, 2002, 2004, 2013, 2017, 2019], yateguye akarasisi ko kuzenguruka umujyi wa Kigali yereka abakunzi bayo igikombe.APR FC niyo imaze kwegukana shampiyona y’u Rwanda inshuro nyinshi, aho iyifite inshuro 17.











Amafoto: IGIHE

Ibitekerezo

  • Ibi ntabyo rwose. 32 Millions FRW kugikombe! Ariko ubundi bruya abakinnyi bahemba angahe koko?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa