skol
fortebet

#RCC2019: Munyaneza Didier yakomereje ibirori mu irushanwa ryahariwe kuzirikana Abahinzi

Yanditswe: Saturday 23, Nov 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Munyaneza Didier uri mu bihe byiza cyane,yakomereje ibirori byo kwegukana Tour du Senegal 2019 mu irushanwa rya Rwanda Cycling Cup ryabereye I Musanze mu gace karyo kahariwe kuzirikana abahinzi, yatwaye kuri uyu wa Gatandatu.

Sponsored Ad

Uyu musore w’ikipe ya Benediction Excel Energy yahize abandi muri aka gace kareshyaga no kuzenguruka ibirometero 114 i Musanze aho bazengurutse inshuro 18 ibirometero 6.8 muri iyi Farmers Race.

Munyaneza uheruka gutwara Tour du Senegal 2019 nyuma y’imyaka 10 yarananiye Abanyafurika, yakoze akandi gahigo ko gutwara amasiganwa abiri muri Rwanda Cycling Cup 2019 kuko yatwaye na Kivu Race 2019.

Mu cyiciro cy’abari n’abategarugori, Ingabire Diane nawe wa Benedictio yatsinze abandi akoresheje amasaha abiri (2h00’05”) mu ntera ya kilometero 75,6, intera yari ihwanye n’imizenguruko 12 (laps 12).

Mu cyiciro cy’abahungu bakiri bato (Men Juniors), Muhoza Eric wa Les Amis Sportifs yahize abandi aza ari uwa mbere mu ntera ya kilometero 94,5 zihwanye n’imizenguruko 15 (Laps 15). Muhoza yakoresheje 02h03’08.




Uko bakurikiranye mu bagabo, abagore no mu ngimbi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa