skol
fortebet

Real Madrid yaciye ibintu kubera ibyo ishaka gutanga kugira ngo ibone Raheem Sterling

Yanditswe: Tuesday 05, Nov 2019

Sponsored Ad

Real Madrid yatunguye benshi kubera akayabo ka miliyoni 70 z’amapawundi ishaka gutanga yarangiza ikongeraho umukinnyi Gareth Bale uri mu bayihenze cyane mu mateka yayo kugira ngo ibone umwongereza Raheem Sterling.

Sponsored Ad

Real Madrid irifuza uyu musore ukina aca ku ruhande ariyo mpamvu yamenye Banki yiyemeza gutanga akayabo ka miliyoni 70 z’amapawundi yongeraho na Gareth Bale kugira ngo isinyishe uyu musore.

Iyi kipe y’ubukombe ku isi ibona Sterling w’imyaka 24 nk’igisubizo cy’ibibazo ifite mu bwugarizi ariyo mpamvu ngo yiteguye kohereza abantu bayo kumureba mu mikino iri imbere Ubwongereza buzakina.

Benshi bakomeje kwibaza niba Pep Guardiola akunda Gareth Bale uhorana imvune zidashira ariyo mpamvu bemeza ko Real Madrid ishobora kutabona uyu Mwongereza.

Manchester City yubakiye kuri Raheem Sterling ariyo mpamvu ikinyamakuru Daily Mail cyemeje ko nta bushake bwo kumurekura ifite.

Sterling afite amasezerano azamugeza muri 2023 ndetse niwe uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi mu ikipe ya Manchester City ariyo mpamvu bishobora kugorana kumubona.

Ubuyobozi bwa Real Madrid ngo bwavuze ko ariwe mukinnyi nimero ya mbere bagomba gushakisha akabafasha kuziba icyuho cyasizwe na Cristiano Ronaldo.

Mu minsi ishize Raheem yatangaje ko yishimye mu ikipe ya Manchester City ariko ngo afite inzozi zo kuzakina hanze y’Ubwongereza umunsi umwe.


Real Madrid irashaka cyane rutahizamu Raheem Sterling

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa