skol
fortebet

Real Madrid yaguze rutahizamu wayihenze kurusha abandi mu mateka yayo

Yanditswe: Tuesday 04, Jun 2019

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Real Madrid bwamaze gutangaza ko bwaguze rutahizamu wa Eintracht Frankfurt witwa Luka Jovic akayabo ka miliyoni 62 z’amapawundi batigeze batanga kuri rutahizamu ukina ku icyenda mu mateka yabo.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu wuzuye uje guha akazi gakomeye Karim Benzema,yamaze kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid aho aje kuyifasha kwisuganya ngo yongere yitware neza muri Espagne no ku mugabane w’I Burayi.

Mu itangazo Real Madrid imaze gushyira ku rubuga rwayo,yavuze ko uyu musore w’imyaka 21 agiye kuyikinira mu myaka 6 iri imbere.

Uyu musore n’imashini y’ibitego kuko mu mwaka w’imikino ushize yatsinze ibitego 27 mu mikino 48 yakinnye mu marushanwa yose bituma amakipe akomeye amutera akajisho,Real Madrid iyarusha intege.

Uyu rutahizamu uhenze mu mateka ya Real Madrid,ari ku mwanya wa 3 ku rutonde rw’abakinnyi bahenze cyane muri iyi kipe nyuma ya Cristiano Ronaldo na Gareth Bale bataka baciye ku ruhande.

Umuyobozi wa siporo muri Eintracht Frankfurt witwa Fredi Bobi yabwiye abanyamakuru ko bahombye rutahizamu ukomeye kuko ngo mu myaka 2 ishize abakinira,bari bamaze gutera imbere ku busatirizi.

Jovic ukomoka muri Serbia afite ubuhanga budasanzwe kuko akinisha ubwenge,amaguru yombi ndetse yahesheje ibikombe amakipe yose yanyuzuyemo muri Serbia, Portugal no mu Budage.



Ibitekerezo

  • Ubuyobozi bwa rayon sport koko ???? Bwatangaje ko real Madrid yaguze umukinyi ?? Mwisubireho

    Ubuyobozi bwa rayon sport koko ???? Bwatangaje ko real Madrid yaguze umukinyi ?? Mwisubireho

    ubuyobozi bwa Rayon sport ngo.......

    hahahhh, ariko Rayon Sports ntawe itaba mu maraso kweri uyu munyamakuru arantwengeje kweri aho kwandika Real Madrid yiyandikiye Rayon Sports

    Ubwose koko Real Madrid ihindutse Rayon Sport gute?

    Rayon kweri!!!

    Hah
    ahha ese mwandika inkuru ntimusubiremo murebe amakosa muba mwakoze???? hahah

    mwibeshe kbsa ngo ubuyobozi bwa rayon sports???

    Umunyamakuru wanditse iyi nkuru ni umuswa pe! 1.Jovic si we mukinnyi wa mbere uhenze Real 2.Yatangiye inkuru ,avuga ngo Rayon sport yaguze umukinnyi ukomeye.

    mwese muraba rayon Koko rayon sport yaguze rutahizamu mu mapawundi

    Abakinnyi ba Football mu Burayi bahembwa amafaranga menshi cyane.Benshi bafite indege zabo bwite.Tekereza nawe guhembwa 2 billion/milliards Frw buri kwezi. Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa