skol
fortebet

Real Madrid yatanze igihe ntarengwa cyo kuba yabonye rutahizamu Aubameyang

Yanditswe: Monday 11, May 2020

Sponsored Ad

Ikipe ya Real Madrid irifuza cyane kugura rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang ariyo mpamvu ngo yiteguye kuba yamaze kumvikana n’ikipe ya Arsenal abereye kapiteni mu byumweru bike biri imbere.

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko ikipe ya Real Madrid yihaye gahunda yo kuba yamaze kumvikana na Pierre-Emerick Aubameyang bitarenze tariki 15 Kamena uyu mwaka.

Amakuru kandi aravuga ko iyi kipe y’ubukombe ku isi ishaka kugura rutahizamu uri hafi gusoza amasezerano ariyo mpamvu amaso yayo yose arangariye uyu munya Gabon ufite ubuhanga budasanzwe bwo gutsinda ibitego.

Ntabwo Real Madrid ishaka kwivuna itanga amafaranga menshi kuko irashaka gutanga make yarangiza ikongeraho Dani Ceballos cyangwa Luka Jovic.

Arsenal yagize umwaka mubi kuko shampiyona yahagaritswe na Coronavirus iri ku mwanya wa 9 ndetse irushwa amanita 18 na Chelsea iri ku mwanya wa 4.

Arsenal ishobora kudakina imikino y’I burayi ariyo mpamvu Aubameyang yifuza kwerekeza muri Real Madrid yigeze gutangaza ko yakuze arota kuzayikinira.

Ikipe ya Zinedine Zidane yatsinze ibitego 49 mu mikino 27 ya La Liga imaze gukina muri uyu mwaka w’imikino gusa 14 muri byo byatsinzwe na Karim Benzema ariyo mpamvu bifuza undi rutahizamu.

Real Madrid irashaka gutanga Dani Ceballos yatije Arsenal yarangiza ikongeraho amafaranga make kugira ngo yibonere rutahizamu Aubameyang.

Icyakora si Real Madrid ishaka Aubameyang yonyine kuko andi makipe arimo Barcelona, Manchester United, Chelsea na Inter Milan yiyemeje kumwegukana.

Mu minsi ishize,hari amakuru yavuze ko uyu rutahizamu uyoboye abandi mu ikipe ya Arsenal ndetse akaba na kapiteni wayo, Pierre-Emerick Aubameyang yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe kumuha umushahara w’ibihumbi 300 by’amapawundi ku cyumweru kugira ngo yongere amasezerano mashya.

Ikinyamakuru The Mirror cyatangaje ko Real Madrid, Barcelona na Man Utd zifuza uyu rutahizamu w’imyaka 30 ariyo mpamvu yasabye Arsenal akayabo k’umushahara kugira ngo ayisinyire.

Aubameyang yifuza kuba umwe mu bakinnyi bahembwa amafaranga menshi mu Bwongereza kubera akamaro afitiye Arsenal.

Amasezerano ya Aubameyang azarangira mu mpeshyi y’umwaka wa 2021 ariyo mpamvu amakipe ari kumwiyegereza kugira ngo ayasinyire amasezerano.

Byavuzwe kenshi ko uyu munya Gabon uhumurirwa izamu yifuza kwerekeza mu ikipe yamufasha gutwara ibikombe gusa we mu binyamakuru avuga ko akunda Arsenal ndetse yifuza gukomeza kuyifasha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa