skol
fortebet

Real Madrid yasinyishije umukinnyi wa mbere uzayikinira mu mwaka w’imikino utaha

Yanditswe: Tuesday 19, Jan 2021

Sponsored Ad

Ikipe ya Real Madrid yatangiye gutegura umwaka w’imikino utaha nyuma yo kugura myugariro w’umunya Autriche witwa David Alaba ukinira ikipe ya Bayern Munich muri iki gihe ariko akaba yararangije amasezerano.

Sponsored Ad

Real Madrid itegerejwe na benshi ku isoko ryo mu mpeshyi,yatangiye gushimisha abakunzi bayo kubera kugura myugariro David Alaba uzarangiza amasezerano muri Kamena uyu mwaka.

Alaba yasinyiye Real Madrid amasezerano y’imyaka 4 aho azajya ahembwa miliyoni 11 z’amayero buri mwaka.

Guhera kuwa 01 Mutarama 2021,Alaba yari yemerewe kuvugana n’andi makipe ariyo mpamvu Real Madrid yahise imwegera birangira bumvikanye.

Hari amakuru avuga ko Alaba yamaze gukora ikizamini cy’ubuzima mu ikipe ya Real Madrid.

Uyu myugariro w’imyaka 28 y’amavuko,yatwaye ibikombe bishoboka byose mu ikipe ya Bayern Munich ariyo mpamvu nta kintu yari asigaje guha iyi kipe y’ubukombe ku isi.

Alaba ntabwo ari umukinnyi woroshye kuko amakipe nka Manchester City, Paris Saint-Germain, Liverpool na Chelsea yose yamwifuzaga ndetse telefoni y’umuhagarariye Pini Zahavi yahoraga ihamagarwa n’amakipe yifuza uyu myugariro.

Mu mezi ashize,Bayern yagerageje kongerera amasezerano Alaba ngo akomeze kuyikinira ariko uyu mukinnyi ayibwira ko bitakunda niko gutangira gushakwa n’andi makipe.

Karl-Heinz Rummenigge uyobora Bayern yavuze ko binginze uyu myugariro ngo yongere amasezerano ariko arabyanga ariyo mpamvu bahagaritse ibiganiro nawe mu Ugushyingo umwaka ushize.

Alaba ashobora kubisikana na Sergio Ramos udashaka kongera amasezerano muri Real Madrid nubwo nawe ayimazemo imyaka myinshi.



David Alaba yamaze kumvikana na Real Madrid

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa